Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 130 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye na António Guterres ku bibazo by’umutekano muri RDC

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres ku bijyanye n’ubwiyongere bukabije bw’urugomo rwitwaje intwaro n’amagambo ashingiye ku ivanguramoko mu Burasirazuba bwa DRC. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje. Ibi biganiro bibaye mu gihe ku wa Mbere, Perezida Kagame nabwo yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi […]

todayNovember 8, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali wagaragaje imihanda mishya yarinda abantu gukererwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nubwo bukomeje kongera imihanda, hari abantu bakererwa kugera iyo bajya kuko batayikoresha, ahubwo ngo barushaho gutsimbarara ku yo basanzwe bamenyereye. Umwe mu mihanda yakwifashinhwa umuntu akihuta Kugira ngo iyo mihanda mishya ibashe gukoreshwa, aho ihurira n’isanzwe ngo hashyizwe abashinzwe gufasha imodoka z’abantu ku giti cyabo kugabanya ikoreshwa ry’imihanda isanzwe, kuko yo izaharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga […]

todayNovember 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na Global Citizen ndetse na PGLang, batangaje ko u Rwanda rugiye kuberamo igitaramo cyiswe ‘Move Afrika: Rwanda’ kizataramamo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth. Kendrick Lamar ni umwe mu ba raperi b’abanyabigwi ku isi Iki gitaramo kizabera muri BK Arena tariki 06 Ukuboza 2023, kikazanaririmbamo abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere bazamenyekana mu bihe biri imbere. Muri ibyo birori kandi hazagaragaramo ubukangurambaga bugamije kurengera abaturage mu […]

todayNovember 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ukraine yashimye Amerika ku bihano bishya yafatiye abafasha u Burusiya

Ukraine yashimiye Leta zunze ubumwe za Amerika ku bihano yafatiye abantu n'amashyirahamwe arenga 220 akorana n'u Burusiya. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yishimiye ibihano bishya Amerika yafatiye impande zitandukanye zifasha u Burusiya, avuga ko ari ibihano bikarishye. Ibihano bishua bya Amerika bireba abantu n’amashyirahamwe yo mu Bushinwa, Turukiya na Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Impande zose zirebwa n’ibyo bihano zishinjwa gufasha u Burusiya mu ntambara burim o na Ukraine.Hagati aho, Ukraine […]

todayNovember 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kiliziya Gatolika y’i Kabuga yahaye umugisha imva z’abashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo

Abarenga 400 bafite ababo bitabye Imana bashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, basomewe Misa muri Kiliziya Gatolika y’i Kabuga, nyuma habaho no guha umugisha imva z’abo bitabye Imana. Hanje kubaho igitambo cya Misa yo gusabira abashyinguye i Rusororo Iyi misa yabaye ku wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023, kuva saa munani z’amanywa, mu rwego rwo gutangira ukwezi kwahariwe gusabira abitabye Imana muri Kiliziya Gatolika hose ku Isi. Padiri Mukuru wa Paruwasi […]

todayNovember 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye ihuriro rya 20 ry’ibihugu biri muri AGOA

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yitabiriye ihuriro rya 20 rya gahunda y’ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izwi nka AGOA, African Growth and Opportunity Act. Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye ihuriro rya 20 ry’ibihugu biri muri AGOA Iri huriro rya AGOA 2023 ryatangiye kuva tariki ya 2 Ugushyingo rikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023, aho riri kubera […]

todayNovember 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo, abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso. Muri iki gikorwa bafashijwemo n’ikigo cy’Igihugu cy' Ubuzima (RBC), abapolisi bacyitabiranye ubushake, bagaragaza ko ari ngombwa kugira umutima w’urukundo batanga amaraso azafasha benshi barimo bagenzi babo, abavandimwe, inshuti ndetse na bo ubwabo igihe byaba bibaye ngombwa. Niyondamya Adeline, umuforomokazi mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima, […]

todayNovember 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Julia Simpson asanga Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi

Mu gusoza inama mpuzamahanga ya 23 ku bukerarugendo yari iteraniye i Kigali, u Rwanda rwashimiwe kuba rwarayakiriye neza, by’umwihariko Umuyobozi wa WTTC, Madamu Julia Simpson ashimira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Hanatangarijwe Chairman mushya w’ikigo cyateguye iyi nama ndetse n’igihugu kizakira iy’ubutaha. Julia Simpson asanga Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi Ni inama ya ‘World Travel & Tourism (WTTC)’ yasojwe ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, isiga […]

todayNovember 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umusifuzi uzasifura nabi abigambiriye tuzabimuhora – Perezida wa FERWAFA

Perezida wa FERWAFA yamaze impungenge abamaze iminsi bahangayikishijwe n’imisifurire mu Rwanda by’umwihariko umukino wa APR FC na Rayon Sports, avuga ko uzakora ikosa abigambiriye azabiryozwa Twagirumukiza AbdoulKharim ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Rayon Sports na APR FC Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umukino uhuruza abantu benshi mu Rwanda hagati y’amakipe y’ubukombe haba mu mateka ndetse n’ibikombe hagati ya Rayon Sports na APR […]

todayOctober 28, 2023

0%