Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 135 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Buyapani byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga mu bwikorezi

Umujyi wa Kigali ugiye kubona ikoranabuhanga rishya mu gutwara abantu n’ibintu, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi rusange, binyuze mu bufatanye bwashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, hamwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima na Minako Shiotsuka, uhagarariye ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cy’u Buyapani (JICA), nib o bashyize umukono ku ayo masezerano. Aya yashyizweho umukono kuri […]

todayOctober 5, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ku cyicaro gikuru cya BK hatashywe icyumba cy’ababyeyi

Ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali (BK), hatashywe icyumba cy’ababyeyi, hagamijwe kuborohereza kubona uko bashobora kwita ku bana babo, no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro. Abayobozi batandukanye bishimiye ifungurwa ry’icyumba cy’ababyeyi ku cyicari gikuru cya BK Ni icyumba cyatashywe ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, nyuma y’urugendo icyo kigo cyatangiye mu 2018 rugamije guteza imbere umugore, harebwa ibyakosorwa n’ibindi byanozwa kugira ngo abagore barusheho gukorera ahantu hatekanye, kandi […]

todayOctober 5, 2023

Inkuru Nyamukuru

Itsinda rya Comedy Knights rigiye kwitabira Iserukiramuco ry’i New York

Abanyarwenya bagize itsinda rya Comedy Knights barimo Babou Joe, Michael Sengazi, HerveKimenyi, na Prince bazitabira iserukiramuco ry’urwenya I New York muri Leta Zunze Ubumwe zaAmerika riteganyijwe ku ya 9 Ugushyingo. John Muyenzi, Babu na Michael Sengazi bagize itsinda rya Comedy Knights Iserukiramuco ry’urwenya rya New York ni ibirori ngarukamwaka byateguwe na Guilio Gallarotti, umunyarwenya uzwi mu gusetsa abantu ibizwi nka Standup Comedy i New York. Abanyarwenya bazwi cyane nka Tracy […]

todayOctober 5, 2023

Inkuru Nyamukuru

Camera zo mu muhanda zigiye kujya zigenzura n’ibindi byaha

Camera zo mu muhanda bahimbye izina rya sofiya zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zigiye kujya zinakoreshwa mu kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, yabitangaje ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru. Usibye umuvuduko ukabije, ibindi byaha bikorerwa mu muhanda birimo kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga, kutambara umukandara w’umutekano, gutwara ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, ibidafite ibyangombwa bigaragaza ko byakorewe igenzura n’ibindi bibangamira […]

todayOctober 5, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Abapolisi babiri baguye mu mpanuka

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, iratangaza ko abapolisi babiri bari kuri moto bava mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere Ruhango, baguye mu mpanuka ya moto yagonze ikamyo yapfiriye mu muhanda. Ni impanuka yabaye mu ma saa kumi z’urukerera kuri uyu wa 05 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Ruhango Akagari ka Buhoro Umudugudu wa Nyarutovu, ubwo abo bapolisi bari kuri moto AG100 ifite purake RF 112L, bagonze iyo kamyo Mercedes Benz […]

todayOctober 5, 2023

Inkuru Nyamukuru

Imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2063 ntizigomba kudukoma mu nkokora – Minisitiri Dr Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, agaragaza ko imbogamizi zagaragaye mu myaka icumi ya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe cya 2063 zitagomba gukoma mu nkokora intego z’iki cyerekezo mu myaka icumi iri imbere. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta Minisitiri Dr Biruta yabigarutseho ubwo yasozaga ku mugaragaro umwiherero w’inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yari imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali mu […]

todayOctober 5, 2023

Inkuru Nyamukuru

Amb Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yatanze impapuro zimwererera guhagararira u Rwanda muri Ethiopia

Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU. Maj Gen Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda […]

todayOctober 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

Hari abaraye bahunitse lisansi mbere y’uko ihenda

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga bishaka lisansi kugira ngo biyihunike mbere y’uko ihenda guhera kuri uyu wa Gatatu. Kugira ngo umuntu abone lisansi, byasabaga gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini. Ibi bije nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho lisansi yavuye ku 1,639 Frw kuri litiro, igashyirwa […]

todayOctober 4, 2023

Inkuru Nyamukuru

5K Etienne agiye gusohora filime igaruka ku kamaro k’abakozi bo mu rugo

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne mu itsinda ry’urwenya, Bigomba Guhinduka, agiye gushyira hanze filime ye yise ‘Houseman’ izajya ivuga ku kamaro k’abakozi bo mu rugo n’uburyo abakoresha bakwiye kubafasha. 5K Etienne agiye gusohora filime igaruka ku kamaro k’abakozi bo mu rugo ‘Houseman’ ikaba ari filime ivuga ku mukozi wo mu rugo wagiye akora mu ngo zitandukanye, hakaba hari aho yakoze bakamugirira akamaro bamufasha no gusubira mu ishuri, bigatuma […]

todayOctober 4, 2023

0%