Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 138 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Babiri bafashwe bacyekwaho kwiba televiziyo batoboye inzu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rulindo, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwiba televiziyo n’ibikoresho byayo nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage. Uko ari babiri, umwe uri mu kigero cy’imyaka 22 na mugenzi we ufite 19 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Gakubo, akagari ka Mberuka mu murenge wa Rulindo, ku cyumweru tariki 27 Kanama, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) […]

todayAugust 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu rugo rw’umuturage

Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu rugo rwa Mbonyumukiza Félicien habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside. Umwobo wakuwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Valens Ndagijimana, yatangarije Kigali Today ko aya makuru yamenyekanye tariki ya 26 Kanama 2023 bayabwiwe n’abaturanyi ba Mbonyumukiza Félicien ko aho yubatse inzu y’ubucuruzi hatangiye kwiyasa bakabona yarubakiye […]

todayAugust 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu nshingano

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano ze zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe. Meya Mukamasabo wirukanywe mu kazi ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, akurikiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba François Habitegeko na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, bakuwe ku mirimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri […]

todayAugust 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 58

Ku butumire bwa Leta ya Mozambique, u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzampahanga ry’ubucuruzi rya 58 (Fiera Internacional de Maputo 2023/FACIM), ryatangiye guhera tariki ya 28 Kanama rikazageza tariki ya 03 Nzeri 2023, muri Marracuene i Maputo. Ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Mozambique, Nyakubahwa Filipe Jacinto Nyusi. Perezida Nyusi yerekwa ibikorerwa mu Rwanda muri iryo murikagurisha Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, ni we wahagarariye u Rwanda mu muhango wo […]

todayAugust 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Guhindura imyumvire n’ubushake byatuma ikoranabuhanga ryungukira Abanyarwanda – Abasesenguzi

Abasesengura ikigero cy’iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi, n’akamaro karyo mu itereambere, baravuga ko guhindura imyumvire no kugira ubushake mu kurikoresha, byatanga umusaruro mu iterambere. Ni ikiganiro cyita ku ikoranabuhanga ku burezi Babigarutseho mu kiganiro Ed Tech Monday, cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi, gikorwa ku bufatanya na Mastercard Foundation. Abo basesenguzi babishingira ku kuba hari abatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri, bakabasha […]

todayAugust 29, 2023

Inkuru Nyamukuru

Niger: Ambasaderi w’u Bufaransa yanze mu gihugu

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger ntiyaraye avuye muri icyo gihugu nk’uko yari yabitegetswe n’umukuru w'agatsiko ka gisirikare kaherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum. Ambasaderi w'u Bufaransa muri Niger, Sylvain Itté Mu ibarwa yashyikirijwe ku wa gatanu, Ambasaderi Sylvain Itté yahawe itegeko ryo kuva muri Niger mu gihe cy’amasaha 48. Ni inyuma y'uko Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Niger amushinjije kuba ataritabiriye inama yari yatumiwemo n’ibiro bye. Mu ibarwa imwirukana, harimo […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Guverineri Habitegeko na Mukamana wari ushinzwe iby’ubutaka bakuwe mu nshingano

Izi mpinduka zaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w'Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2023. Itangazo rivuga ko Minisitiri w’Intebe yahagaritse aba bayobozi ku nshingano zabo ashingiye ku biteganywa n’itegeko No 14 /2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9. Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba muri Werurwe 2021 avuye ku buyobozi […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-3 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika buzwi nka MINUSCA, bifatanyije n’abaturage bo mu Ntara ya Mbomou mu gikorwa cy’umuganda rusange. Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama, ubera mu Mujyi wa Bangassou, umudugudu wa Ngombe aho waranzwe no gusukura umujyi hakurwaho imyanda inyanyagiye mu muhanda no mu nkengero zayo, gutema ibihuru no gusukura imiferege mu rwego rwo gukumira indwara ya […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugore afunzwe akekwaho icyaha cyo kwihekura

Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umugore ukekwaho gukora icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero. Abaturanyi be bavuga ko yabyaye umwana mu ma saa saba z’ijoro ryo ku itariki 27 Kanama 2023, bagakeka ko yaba yamunize, dore ko mu ma saa munani ngo yagiye kwa muganga asiga umwana mu nzu ye, akaba yemeza ko yagarutse mu rugo abura urwo ruhinja, […]

todayAugust 28, 2023

0%