Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 139 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Donald Trump azatangira kuburana ku nyaha ashinjwe muri Werurwe umwaka Utaha

Umucamanza wo ku rwego rw’igihugu mu mujyi Washington kuri uyu wa mbere yagennye tariki 04 Werurwe 2024, nk’umunsi Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agomba gutangira kuburanishwa. Ni ku birego akurikiranweho byo kugerageza kuburizamo ibyavuye mu matora ya 2020 ngo akunde agume ku butegetsi. Mu kugena iyi tariki ya rumwe mu manza enye zitegereje Donald Trump, umucamanza Tanya Chutkan yavuze ko abaturage bafite uburenganzira bw’uko iki […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye na ba Guverineri ba Nigeria bari mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye na ba Guverineri 19 bo muri Nigeria bagirana ibiganiro, bakaba bari mu Rwanda mu mwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP). Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Perezida Kagame yabaganirije ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro. Ni ibiganiro byagarukaga ku miyoborere igamije gutegura […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abantu 103 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga binyuranyije n’amategeko

Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga binyuranyije n’amategeko Uwo muturage wakiriye abo bantu, ngo yari yubatse ihema imbere mu gipangu cy’urugo rwe, bimenyekana ko basenga mu buryo butazwi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage. Kigali Today ivugana n’Umuvugizi […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

RURA ntizongera gutanga amasoko yo gutwara abantu mu modoka rusange

Mu kiganiro Urubaga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gutwara abagenzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cy’uko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa gusa, Umujyi wa Kigali ukaba ariwo utanga isoko. Amasoko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange azajya atangawa n’imijyi zikoreramo Eng Uwase yavuze ko RURA ariyo yatangaga uruhushya, ikanatanga n’amasoko […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

FC Bayern Munich yasinyanye amasezerano n’u Rwanda arimo guteza imbere umupira w’amaguru

Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo. Nyuma y’amakipe nka Arsenal na Paris Saint-Germain, ikipe ya FC Bayern Munich nayo yiyongereye ku makipe afatanya n’u Rwanda kwamamaza ubukerarugendo. Ni amasezerano yatangajwe ku mugaragaro ubwo ikipe ya Bayern Munich yakinaga umukino wayo wa mbere wo mu rugo, amasezerano akazamara imyaka itanu. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gufatanya […]

todayAugust 28, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhejwe muri RDF kubera indeshyo ye

Ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, Perezida Paul Kagame yasubije bimwe mu bibazo byabajijwe n’urubyiruko rw’intore z’iryo torero, ababwira ko ntawe uhejwe kwinjira mu mwuga w’Igisirikare cy’u Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhejwe muri RDF kubera indeshyo ye Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yabazwaga n’intore Yve Ahishakiye, ko hari igihe umuntu agira ubushake bwo kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda, akagira ikibazo cy’uko areshya bitewe n’ibipimo byashyizweho. Ahishakiye ati […]

todayAugust 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimye ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (CGS), Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), ku cyicaro gikuru cyazo giherere mu mujyi wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, ashima uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba. Ni uruzinduko yakoze ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, akaba yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye mu gisirikare cya Mozambique barimo Maj Gen Messias André Niposso, Umugenzuzi Mukuru mu ngabo za Mozambique (FADM), Maj […]

todayAugust 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Mu mezi abiri abarenga ibihumbi 117 bakoze ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mu mezi abiri ashize, abantu 117,347 bakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kuva Polisi y’u Rwanda ishyizeho ingamba zo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abari barabujijwe amahirwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni gahunda yatangijwe ku itariki ya 12 Kamena, uyu mwaka, aho umubare w’abari baramaze kwiyandikisha wageraga ku 251,310, basabwaga gutegereza kugeza mu kwezi kwa Kamena 2024. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko igikorwa cyo […]

todayAugust 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagaragarije abikorera ingaruka zo gucamo ibice Abanyarwanda

Mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’abavuga rikumvikana basaga 700, bo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro two mu Ntara y’Iburengerazuba, abagaragariza ikibazo cyo gucamo ibice Abanyarwanda n’ingaruka byagira ku gihugu biramutse bidakumiriwe hakiri kare. Perezida Kagame yagaragarije abikorera ingaruka zo gucamo ibice Abanyarwanda Perezida Kagame yagaragaje uburemere bw’ikibazo cy’Abakono, ashimangira […]

todayAugust 26, 2023

0%