Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 16 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Amafaranga yo gupiganira isoko agenwa hakurikijwe iki?

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakunda gupiganira amasoko ya Leta, bibaza impamvu batishyura amafaranga amwe mu gupiganira amasoko, kandi nyamara akenshi isoko riba ari rimwe mu bigo bitandukanye. Ese aya mafaranga agenwa hakurikijwe iki? Ubusanzwe iyo umuntu agiye gupiganirwa isoko rya leta hari amafaranga adasubizwa yo gupiganira isoko, asabwa gushyira kuri konte iri muri banki runaka. Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko ari kenshi bajya gupiganira […]

todayOctober 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

Miss Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga, avuga ko atahunze

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho. Ni urubanza rwabereye mu ruhame, rwitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru ndetse n’inshuti ze n’abandi bo mu muryango we. Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga ariko akavuga ko atahunze, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta permis. Ubushinjacyaha bwasobanuye […]

todayOctober 31, 2024

Inkuru Nyamukuru

Imanza zirenga 2,000 zakemuwe zitageze mu nkiko

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, avuga ko umwaka w’ubucamanza usojwe, imanza 2,199 mu gihe eshanu muri zo zari zifite agaciro k’arenga miliyoni 45 zarangiriye mu buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe. Avuga ko muri rusange hakiri ikibazo cy’ubucucike bw’imanza zaregewe inkiko zitegereje kuburanishwa muri zo 70% zikaba ari imanza nshinjabyaha. Avuga ko mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse hatangijwe gahunda y’ubuhuza mu nkiko ndetse ngo bukaba butanga umusaruro ushimishije kuko […]

todayOctober 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Espagne: Bari mu myigaragambyo yo kwamagana abimukira baturuka muri Afurika

Abanya-Espagne babarirwa mu bihumbi bo mu Birwa bya Canaries, bakoze imyigaragambyo bamagana abimukira baturuka muri Afurika, binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje amato. Nyamara ku rundi ruhande abo bimukira, bavugwaho ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya Espagne ndetse bagafatwa nka moteri y’ubukungu bw’icyo gihugu. Ikinyamakuru L’Essentiel cyatangaje ko abigaragambya bigabije imihanda ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, mu Mijyi ya Las Palmas de Gran Canaria na Santa […]

todayOctober 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Miss Muheto Divine agiye gutangira kuburanishwa

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko dosiye ya Miss Muheto Nshuti Divine, yamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye gutangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho. Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Nkusi Faustin yagize ati, “Ikirego cyamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kandi kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo biteganyijwe ejo, tariki 31 Ukwakira 2024”. Ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira nibwo Polisi y’Igihugu yemeje ko yataye muri yombi Miss […]

todayOctober 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Qatar: Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’umuryango

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ari i Doha muri Qatar kuva tariki 29 Ukwakira 2024 aho yitabiriye inama yizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga w’Umuryango. Madamu Jeannette Kagame azatanga ibitekerezo ku kurandura ubukene bukabije, binyuze mu kuzamura imibereho myiza y’umuryango. Iyi nama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Muryango cya Doha (DIFI) kibarizwa mu Muryango Qatar Foundation, igamije kwiga ku kurwanya ubukene bukabije mu rwego rwo kunoza imibereho y’umuryango. […]

todayOctober 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr Rwamucyo gufungwa imyaka 30

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha ashinjwa bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufungwa imyaka 30. Umwe mu banyamategeko bunganira abaregera indishyi ni Maître Rayman Remtola, ugaruka ku byaranze uyu munsi ndetse n’ibizakurikira iyi myanzuro y’ubushinjacyaha. Ati “ Kuri iki gicamunsi tariki ya 28 Ukwakira2024 ubushinjacyaha bwatangiye kugeza ku rukiko ibyo rushinja Dr Eugene Rwamucyo aho bitegenyijwe ko urukiko […]

todayOctober 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka ‘Mpanoyimana’ yafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka ‘Mpanoyimana’ ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ngirinshuti asanzwe akoresha urubuga rwa YouTube, akaba yavugaga ko atubura amafaranga. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko Ngirinshuti Ezechiel, umuyobozi w’umuyoboro wa YouTube yitwa ‘Impano y’Imana’ akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha […]

todayOctober 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abasenyewe n’ibiza barasaba kubakirwa amacumbi bamaze igihe barijejwe

Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yakuwe mu byayo n’ibiza bikomoka ku mazi ava mu birunga, irasaba kubakirwa amacumbi yemerewe, igatandukana no gukomeza kugorwa n’imibereho yo gucumbikirwa mu bukode. Muri uyu Murenge, habarurwa imiryango igera kuri 59 yagizweho ingaruka n’ibiza, byibasiye ibice bimwe na bimwe by’uyu Murenge umwaka ushize. Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Cyogo, imvura yaguye umwaka ushize, yamusenyeye we n’abo […]

todayOctober 29, 2024

0%