Rubavu : Hari ibicuruzwa biborera ku mupaka bigateza umwanda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bufite ikibazo cy’ibicuruzwa biborera ku mupaka hakabura aho kubyerekeza kubera kubura ubushobozi bwo kubyangiza. Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko iki kibazo kimaze igihe ndetse ko bimwe mu bicuruzwa byangiritse biri ku mupaka ariko badafite aho kubyerekeza. Ni ibicuruzwa biri mu bwoko bw’ibibora, ibitabora nk’amavuta ya mukorogo hamwe n’urumogi, Mulindwa akavuga ko Akarere gakeneye ubushobozi bwo kubyangiza n’aho bigomba kujyanwa hateguwe. Iyo […]