Musengamana Béatha arishimira ibyo amaze kugeraho abikesha indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’
Mu bakurikiranye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, byagorana kubona umuntu utarumvise indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’. Ni indirimbo yabanje gusohoka mu mashusho afatishije telefoni agaragaramo abiganjemo abagore bafite amasuka n’ibitiyo bacinya akadiho mu muhanda, mbere y’iminsi micye ngo hatangire gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Iyo ndirimbo igisohoka, yakiriwe neza n’imbaga y’Abanyarwanda, abenshi bakemeza ko bayikundiye ubutumwa buyikubiyemo bunyura […]