Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia
Perezida kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri icyo gihugu yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs. Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024. Witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene. Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe. Ati “Perezida Edgars Rinkēvičs na […]