Johann Rupert niwe muherwe wa mbere muri Afurika
Johann Rupert, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, umwanya yakuyeho umunyanigeriya Aliko Dangote nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index. Rupert ufite kompanyi iri mu zikomeye ku Isi, Richemont, icuruza ibintu by’agaciro birimo imirimbo n’imyambaro bihenze nka Cartier na Montblanc. Umutungo we bivugwa ko wazamutse ukava kuri miliyari 1.9 ugera kuri miliyari 14.3 mu madorali ya Amerika. Ibi byatumye kugeza ubu azamuka ku rutonde […]