Kubera iki Nyabihu ihora mu Turere twugarijwe n’igwingira?
Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda. Mu Karere ka Nyabihu ni na hamwe mu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka, ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’ hazwiho kugira amata aryoshye, muri ako Karere hakaba […]