Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 29 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Kubera iki Nyabihu ihora mu Turere twugarijwe n’igwingira?

Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda. Mu Karere ka Nyabihu ni na hamwe mu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka, ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’ hazwiho kugira amata aryoshye, muri ako Karere hakaba […]

todayAugust 13, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abantu 21 bishwe n’inkangu zibasiye ahajugunywa imyanda muri Kampala

Muri Uganda, nyuma y’imvura yari imaze ibyumweru bikeya igwa yateye ibiza byatumye inkangu ziriduka mu gace kajugunywamo imyanda mu Mujyi wa Kampala, zihitana abantu bagera kuri 21 nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu ndetse ibikorwa byo gushakisha abakorotse cyangwa se abapfuye bakiri munsi y’ibitaka n’ibyondo bigikomeje. Ni inkangu zabaye mu masaha y’ijoro ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, maze zitwara ingo nyinshi zarimo abantu, ndetse byabaye ibyago […]

todayAugust 13, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abaturage bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC)ishami rya Musanze, Kayiru Desire, arizeza abatuye Akarere ka Musanze ko hari kwigwa uko ikibazo cy’amazi cyakemurwa mu buryo burambye, ahatangijwe umushinga wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo. Ni nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo kibahangayikishije cy’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe tugize Umujyi wa Musanze no mu nkengero zabo, aho ijerekani y’amazi yageze ku mafaranga hagati ya 300 na 400. […]

todayAugust 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ni ubwa mbere mu mateka ya Diyosezi twungutse umubare munini w’Abasaseridoti – Musenyeri Harolimana

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana arishimira uburyo umwaka wa 2024 wabaye uw’uburumbuke bw’Abasaseridoti muri Diyosezi ya Ruhengeri. Musenyeri Harorimana avuga ko kuba Diyosezi ya Ruhengeri yungutse Abasaseridoti 17, barimo Abapadiri 10 ndetse n’Abadiyakoni 7, ari umuhigo ukomeye dore ko bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya Diyosezi ya Ruhengeri. Yabitangarije muri Paruwasi ya Janja kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kanama 2024, mu muhango wo guhimbaza […]

todayAugust 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa amateka y’Abakemba b’i Munyaga

Abakemba wari umutwe w’Ingabo wari ushinzwe kunyaga cyangwa kugaruza inka, ukaba warayoborwaga na Semihari wari umugaba mukuru w’Abakemba, bakitwa Abakemba bo kwa Semihari. Ubusanzwe Abakemba n’ab’i Munyaga na Nkungu, ahahoze ari ku nkiko z’u Rwanda cyangwa se ku mbibi z’u Rwanda kuko ari ho rwagabaniraga n’i Gisaka, mu bihe byo kuva ku Ngoma ya Kigeli Ndabarasa. Ubu ni mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, akaba ari hamwe mu […]

todayAugust 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Menya amateka y’Igishanga cy’Urugezi

Igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, ahahoze ari agace k’u Buberuka kari gakikijwe na Ndorwa, kagahana imbibi n’ u Rukiga ndetse n’u Bufumbira byombi ubu biherereye mu gihugu cya Uganda. Urugezi ni igishanga kinini, ahanini kigizwe n’urukangaga ndetse n’urufunzo, ubu hakaba hari n’ibiti byahatewe n’ubuyobozi mu rwego rwo gufata neza. Ibi biti byatewe ngo bikingire Urugezi, iyo ubyitegereje usanga biteye nk’umukandara uruzengurutse rwose. Inteko y’Umuco yahashyize mu hantu ndangamateka […]

todayAugust 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami i Nairobi muri Kenya

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya, yakirwa n’umwe mu bantu bazwi mu gutegura ibitaramo bikomeye witwa Big Ted ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Kenya. Israel Mbonyi ukunzwe cyane aho muri Kenya mu ndirimbo ze zitandukanye harimo ‘Nina Siri’ akigera ku Kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), yakiriwe nk’umwami aho yari ategerejwe n’abafana be babarirwa mu magana, barimo […]

todayAugust 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Itegeko rishya ry’umuryango ntiryihanganira umuntu ukoresha nabi umutungo w’urugo

Mu ngingo zidasanzwe z’Itegeko rishya rigenga Abantu n’Umuryango, harimo izibuza umuntu mukuru gutagaguza umutungo w’urugo, ku buryo urukiko ruhita rumushyiriraho umujyanama (cyane cyane uwo bashakanye), akaba ari we ugena uburyo umutungo ukoreshwa. Ingingo ya 145 y’iri tegeko tegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024, ivuga ko gutagaguza umutungo bibaho iyo umuntu mukuru akoresha nabi umutungo ku buryo bugaragara ko ashobora kugeza igihe adashobora gusigarana ibimubeshaho cyangwa kwishyura imyenda. Iyo umuntu […]

todayAugust 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Zelensky yashimangiye ko u Burusiya bugomba kumva ingaruka z’intambara bwateje

Mu gihe ibitero by’Ingabo za Ukraine bikomeje kwibasira agace ko ku mupaka wa Koursk mu Burusiya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko u Burusiya nabwo kuri iyi nshuro, bugomba kumva neza ingaruka z’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022. Hashize iminsi itatu yikurikiranya guhera ku wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, abasirikare ibihumbi ba Ukraine bafite intwaro zitandukanye zirimo za ‘Chars’ na ‘Blindés’ binjiye ku butaka bw’u Burusiya nk’uko byatangajwe n’igisirikare […]

todayAugust 10, 2024

0%