Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 36 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Abaturage bamurikiwe ikiraro cyo mu kirere bitezeho koroshya ubuhahirane

Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, bituma biruhutsa ingorane zo kutanoza imihahirane bitewe n’amazi cyane cyane yo mu gihe cy’imvura y’umuhindo cyangwa iyo mu gihe cy’itumba, yuzuraga ntibabone aho banyura, hakaba ubwo anabateje impanuka zo kuyaburiramo ubuzima. Icyo kiraro cya Satura, kireshya na Metero 130, gihuza Utugari twa Gisizi na Mulinga two mu Murenge wa Mulinga. Abaturage baho nk’uko babivuga, […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi batandukanye bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Abayobozi batandukanye biganjemo abo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi, bohereje ubutumwa bushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Perezida wa Kenya William Ruto yashimiye Perezida Kagame (Ifoto yo mu bubiko) Perezida wa Kenya William Ruto, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Perezida Paul Kagame, ashima n’amahitamo y’Abanyarwanda. […]

todayJuly 17, 2024

Inkuru Nyamukuru

Paul Kagame yatsinze amatora by’agateganyo n’amajwi 99.15%

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze gutangaza ko ibyibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika by’agateganyo umukandida Paul Kagame afite amajwi 99.15%. Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk’uko ibarura ry’ibanze mu byavuye mu matora ribigaragaza. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

todayJuly 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Yesu Kristo yacunguye Isi akurikirwa n’uwacunguye u Rwanda, niwe natoye – Uwaje gutora

Mukeshimana Solange, wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko yakuze azi ko umucunguzi w’Isi ari Yesu Kristo ariko nyuma abona undi mucunguzi ari nawe yatoye kugira ngo azayobore u Rwanda kandi bishobotse yaruyobora ibihe byose. Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, umunsi Abanyarwanda b’imbere mu Gihugu bitabiraga amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Hafi site zose z’itora mu Karere ka Nyagatare, saa kumi n’imwe z’igitondo […]

todayJuly 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ndacyafite icyizere cyo gutsinda amatora – Dr. Frank Habineza

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green party of Rwanda), yatangaje ko agifite icyizere cyo gutsinda amatora. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, nyuma y’uko asoje igikorwa cyo gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite. Dr. Frank Habineza yatoreye kuri site y’itora ya GS Kimironko ya II, iherereye mu Kagari ka […]

todayJuly 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Paul Kagame na Madamu batoreye i Kagugu

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, hamwe n’umuryango we, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Kandida Perezida Paul Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo bitabiriye amatora. Mpayimana watoreye kuri […]

todayJuly 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuteguro nk’uw’ubukwe ku byumba by’amatora (Amafoto)

Abanyarwanda basaga miliyoni icyenda kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, babyukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bazayobora Igihugu mu iterambere cyimirije imbere rya 2030. Mu gihugu hose, hashyizweho ahantu hatorerwa hagera ku 2453 hatatse nk’ubukwe, uhereye ku muhanda uyobora aho batorera, kugera mu cyumba cy’itora. Mu Kinyarwanda, ahagiye kubera ubukwe, hagaragazwa n’insina ebyiri ziteye ku mpande zombi, akaba ari cyo kimenyetso n’ubundi cyashyizwe ahatorerwa. Iyo ugeze […]

todayJuly 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Babanje gutora mbere yo kwambuka umupaka

Abanyarwanda batuye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mbere yo gukomeza gahunda zabo za buri munsi z’ibikorwa byambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi, babanje kuzindukira mu bikorwa byo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Saa kumi n’ebyiri za mugitondo imipaka ihuza Goma na Gisenyi yari ifunguye, imodoka zitwaye imicanga n’ibicuruzwa zambuka. Abantu bakeya nibo barimo binjira mu Rwanda bavuga ko baje gutora, naho Abanyecongo batuye mu Rwanda bambuka bajya mu […]

todayJuly 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abahanzi barimo Knowless aranabagabira

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga bakiriye abahanzi batandukanye batuye mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera barimo na Knowless waherukaga kubimusaba nawe akamwemerera ko azabatumira akanabagabira. Perezida Kagame na Madamu bakiriye aba bahanzi ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Knowless ubwo aheruka kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera nk’uko Umuryango wa FPR-Inkotanyi wabitangaje ubinyujije ku mbuga […]

todayJuly 15, 2024

0%