Nta Kinyarwanda cy’Urubyiruko kibaho – Inteko y’Umuco
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ishinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco buratangaza ko nta Kinyarwanda cy’urubyiruko kibaho ahubwo ko Ikinyarwanda ari ururimi rumwe, rufite ikibonezamvugo kimwe, rukwiye gutozwa buri wese. Muri iyi minsi usanga urubyiruko rusa nk’aho rwihariye ururimi rwabo, nubwo biba ari Ikinyarwanda ariko ugasanga hari amagambo bihariye yiganjemo ari mu ndimi z’amahanga bavangamo ku buryo bigora undi utari mu kigero cyabo kumenya icyo bashatse gusobanura mu gihe baganiriye. Ubushakashatsi […]