Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 43 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze Abapadiri babiri n’abanyeshuri babiri kubera urupfu rw’umunyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri, muri Seminari Nto ya Zaza n’abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be. Abakoze iki cyaha bagikoreye mu ishuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa […]

todayJune 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Buhinde: Impanuka ya gariyamoshi yahitanye abantu 8 abandi 50 barakomereka

Mu Buhinde impanuka ikomeye ya gariyamoshi ebyiri zagonganye yahitanye abantu 8 abandi bagera kuri 50 barakomereka. Ni impanuka yabaye kuwa mbere tariki 17 Kamena 2024, biturutse ahanini ku mushoferi wa gariyamoshi yari itwaye ibicuruzwa wirengagije kimwe mu bimenyetso byo ku muhanda bituma agonga gariyamoshi ya ‘Kanchenjunga Express’ itwara abagenzi muri Leta ya Bengale y’u Burengerazuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace. Abo bakomeretse, bahise bajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe […]

todayJune 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Huye: Intambara y’abashumba n’abakarani yasize inkomere

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, abashumba barwanye n’abakarani, bamwe bakubita abandi imyase n’ibibando, abandi na bo babakeba bakoresheje za najoro ku buryo hari abajyanywe kwa muganga ari inkomere. Umwe mu batuye mu Irango wahageze impande zombi zasakiranye, yabwiye Kigali Today ko iyo mirwano yashojwe n’abashumba bari baje kwihimura ku bakarani ngo bigeze kubakubita na bo. Yagize ati “Bari bagize amakimbirane mu bihe byashize, none abashumba […]

todayJune 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasobanuye uburyo ‘Inyabarasanya’ yamubereye umuti ukomeye

Inyabarasanya ni icyatsi kiboneka hirya no hino mu Gihugu. Mu myaka yahise u Rwanda rutaratera imbere mu bikorwa remezo birimo amavuriro, icyo cyatsi kikaba cyarifashishwaga mu kuvura inkomere. Ni icyatsi bivuzaga hifashishijwe amababi yacyo, aho bayahondaga akanoga bakayahambira ku gisebe, bigafasha amaraso kuvura ndetse n’amazi y’icyo cyatsi akomora icyo gisebe, ibyo bigafasha igikomere gukira vuba. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni umwe mu bivuje umuti w’icyo cyatsi, nk’uko yabitangarije mu […]

todayJune 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

Karongi: Batatu bakurikiranyweho kwica umuntu bakamuhisha mu nzu

Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe, Umudugudu wa Nyabisindu, RIB yataye muri yombi; umugore n’abagabo 2 bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica Mporanyisenga Jean D’amour, umugabo w’uwo mugore. Uwimana Phanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi wabereyemo ubu bwicanyi yatangarije Kigali Today ko Mporanyisenga Jean D’amour yishwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 15 Kamena 2024 bamuhisha mu nzu atangiye kunuka bamukuramo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 16 […]

todayJune 18, 2024

Inkuru Nyamukuru

#Euro2024: U Budage bwafunguye Igikombe cy’u Burayi bunyagira Scotland (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu,mu gihugu cy'u Budage hatangiye kubera irushanwa ry'Igikombe cy'u Burayi 2024,Aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura. Ni umukino utagoye ikipe y'u Budage yari imbere y'abakunzi bayo kuko ku munota wa 10 gusa Florian Wirtz yahise atsinda igitego cya mbere ku mupira hahawe na Jushua Kimmich, cyakurikiwe n'icya kabiri cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 19 ahawe umupira na Kai Havertz. Kai Havertz […]

todayJune 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nari nshimuswe ku bw’uruhu rwanjye, Imana ikinga ukuboko (Ubuhamya bw’ufite ubumuga bw’uruhu)

N’ubwo itegekonshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwishyira akizana, akajya, akanatura aho ashatse, abana bafite ubumuga bw’uruhu bo bavuga ko ababyeyi bababuza kujya kure y’iwabo mu rwego rwo kubarinda kuba bashimutwa. Elie Kwizera w’i Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Mujuga, akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu ishuri ry’Abatabona ry’i Kibeho, ni umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu uvuga ko ababyeyi bamusaba […]

todayJune 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umupolisi yarasiye umucamanza mu rubanza

CIP Kipchirchir Kipruto, ukuriye sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya yarashe umucamanza mukuru witwa Monica Kivuti mu rukiko rwa Makadara, aramukomeretsa nyuma y’uko afashe icyemezo mu rubanza ruregwamo umugore we. Uyu mupolisi ngo yarashe uyu mucanza biturutse ku burakari bw’icyemezo umucamanza yafatiye umugore we cyo kumufunga by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho. Uyu mupolisi nawe yahise araswa n’abandi bapolisi bari mu rukiko ahita ahasiga ubuzima. Polisi […]

todayJune 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera Igihugu cyacu nk’uko bikwiye – Perezida Kagame yakira indahiro

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma abasaba gukorera Igihugu nk’uko bikwiye mu nyungu z’abanyarwanda bose ntawe baheje. Abayobozi bagejeje indahiro kuri Perezida Kagame harimo abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma barimo Amb. Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Yussuf Murangwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Consolee Uwimana Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Harahiye […]

todayJune 14, 2024

0%