Rulindo: Umwe mu bacukuraga gasegereti mu gisimu kitemewe yagipfiriyemo
Umusore witwa Dufitumugisha Desiré, bamusanze hafi y’igisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yamaze gushiramo umwuka. Amakuru y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 18 y’amavuko, yamenyekanye kuwa Mbere Tariki 10 Kamena 2024, mu ma saa saba n’igice z’amanwa, nyuma y’aho abantu banyuze mu isambu iherereye mu Mudugudu wa Marenge, Akagari ka Kigarama icyo gisimu giherereyemo bakahasanga umurambo urambitse mu masaka ahinze hafi yacyo. Ni amakuru yemejwe na Alcade Kabayiza, […]