Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 47 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Menya ibyamamare byahitanywe n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu mpamvu zikomeye mu gutera uburwayi ndetse bikanakurura urupfu ku bantu baba babikoresha, iyo usanga barabaswe nabyo cyangwa se bagakoresha ibirengeje igipimo. Hari bamwe mu byamamare n’abaririmbyi bazwiho kuba inkomoko z’imfu zabo zaratewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biturutse ku ngaruka zo kumara igihe kinini babikoresha cyangwa se no kunywa ibirengeje urugero. Aba ni bamwe twabegeranyirije urutonde, bazize ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye zakozwe nyuma […]

todayJune 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Impinja eshatu zivukana zatoraguwe ahantu hamwe mu bihe bitandukanye

Mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza ‘Londres’, hatoraguwe umwana w’uruhinja w’umukobwa azagupimwa ibipimo ndangasano basanga ari umuvandimwe w’abandi bana babiri batoraguwe muri ako gace yatoraguwemo. Uru ruhinja rwatoraguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari umwana wa gatatu utawe n’ababyeyi be agatoragurwa muri ako gace. Uyu mwana watoraguwe muri uyu mwaka yabonywe n’umuntu warimo yita ku mbwa asanga azingiye mu gitambaro kiri mu gikapu agifite urereri akibasha no kurira nubwo ngo yari […]

todayJune 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Menya impamvu FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango aho kuba ishyaka

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi atari ishyaka asobanura n’impamvu yabyo. Muri Videwo igaragara ku rubuga rw’ Umuryango wa FPR-Inkotanyi Hon. Gasamagera Wellars yagize Ati "Umuryango wa FPR-Inkotanyi si ishyaka, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ni umutwe wa politiki, kuva ugishingwa mbere na mbere, wifuza ko wahuza Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bose bakajyamo nta n’umwe uhejwe ariko nta n’umwe ubihatiwe. Yakomeje agira ati "Ntabwo tubyita ko ari ishyaka, […]

todayJune 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Mexico: Umuyobozi w’umujyi yishwe arashwe

Abantu bitwaje intwaro bishe umuyobozi w’umujyi w’umugore muri Mexico, nyuma y’amasaha macye igihugu kiri mu birori by’intsinzi ya Claudia Sheinbaum nk’umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu. Yolanda Sánchez yarasiwe mu mujyi wa Cotija yari abereye umuyobozi kuva muri Nzeri 2023, akaba ari nawe wabaye umugore wa mbere watorewe uwo mwanya. Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku banyapolitike byatambamiye cyane amatora rusange yo muri Mexico, amatora yagize umwihariko wo kugaragaramo abakandida babiri […]

todayJune 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Menya uko warinda WhatsApp yawe ntiwibwe amakuru anyuraho

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bamwe biba amakuru muri telefone z’abandi banyuze ku rubuga rwa WhatsApp urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha ‘WhatsApp’ uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo. Impamvu y’ubu butumwa bwa RIB ni uko byagaragaye ko hari abiba WhatsApp bakazikoresha babiba inzangano cyangwa mu bugizi bwa nabi. Mu butumwa bw’amashusho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yibukije abakoresha WhatsApp uburyo […]

todayJune 5, 2024 1

Inkuru Nyamukuru

Induru z’ibikeri ntizibuza inka gushoka – Depite Musa Fazil Harerimana

Depite Musa Fazil Harerimana avuga ko kuba hari abanyamakuru 50 bamaze iminsi barishyize hamwe bamaze bagaharabika u Rwanda abifata nk’igikangisho n’umugambi mubisha wo gushaka gusebya u Rwanda kubera ibyiza rumaze kugeraho. Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yagaragaje ko abarimo bakora ibyo bikorwa babiterwa n’ibindi bihugu byabakoresheje mu nyungu zabyo. Yifashishije umugani yagize ati "Induru z’ibikeri ntabwo zibuza inka gushoka. Abanyarwanda aho bageze, ntabwo bariya babakumira. Ahubwo […]

todayJune 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa: Umugabo w’imyaka 35 yavunitse igufa ry’itako kubera gukorora

Mu busanzwe igufa ry’itako ribarizwa mu magufa akomera cyane kurusha andi yose yo mu mubiri w’umuntu, ariko umugabo wo mu Bushinwa w’imyaka 35 y’amavuko, yavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa. Abaganga bo mu Bitaro bya ‘Second People’s Hospital’ mu Ntara ya Fuji mu Bushinwa, baherutse gutangaza ikibazo baherutse guhura nacyo cy’umugabo wiswe Mr. Ye wavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa. Dr Dong Zhong, Umuyobozi uhagarariye ubuvuzi bw’amagufa muri ibyo […]

todayJune 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ani Elijah ni umukinnyi mushya wa Police FC

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kuba umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri iri imbere. Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today muri iki gitondo Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, Mbonigaba Silas yemeje ko uyu Munya-Nigeria w’imyaka 26 y’amavuko umwaka yari asigaje Police FC koko yamaze kuwugura mu biganiro byarangiye mu masaha y’ijoro. Ati "Nibyo Ali Elijah wari umukinnyi […]

todayJune 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amb Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman

Ambasaderi Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Nyiricyubahiro Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko uyu muhango wabaye kuwa Mbere tariki 03 Kamena 2024 mu Ngoro y’Umwami ya Al Baraka. Ambasaderi Dan Munyuza azahagararira inyungu z’u Rwanda muri Oman, akaba asanzwe afite icyicaro i Cairo mu Misiri aho asanzwe ari Ambasaderi […]

todayJune 4, 2024

0%