Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 48 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Jose Mourinho wakiriwe bidasanzwe yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Fenerbahçe

Mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abafana baje kumwakira ,umutoza Jose Mourinho usanzwe uzwiho gukoresha amagambo akomeye, ubutumwa yatanze bwakiriwe neza n’abafana ba Fenerbahçe Umwambaro wanyu ni uruhu rwanjye-Ijambo ryakoze ku mitima y’abafana Aka ni kamwe mu gace kagize ijambo Jose Mourinho yabwiye abafana ubwo yerekanwaga ndetse kanakora cyane ku mitima y’abafana bamugaragarije ko bamwishimiye, gusa yanabijeje ko nibafatanya bazagera kuri byinshi. Yagize Ati " Mbere na mbere mbanje kubasuhuza, ubu tugiye […]

todayJune 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Patoranking yasoje Amasomo muri Harvard Business School

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Patrick Okorie, uzwi cyane ku izina rya Patoranking yarangije mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard. Ku cyumweru, nibwo Patoranking yasangiye abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, ifoto ahagaze ku cyapa cy’ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard. Patoranking kandi yasangiye indi foto ari kumwe n’umwarimu muri iryo shuri, Anita Elberse afite icyemezo cya kaminuza kigaragaza ko yasoje amasomo. Nubwo hatatangajwe icyiciro cya kaminuza uyu muhanzi arangije, gusa ni umwe […]

todayJune 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Imyambaro n’impapuro bishaje bimaze kumwinjiriza arenga Miliyoni 10

Mucunguzi Ronald, wo mu Karere ka Rwamagana, nyiri Kompanyi, Golden Art and Paints, ikora imitako mu mpapuro n’imyambaro bishaje, avuga ko amaze kwinjiza arenga Miliyoni 10 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa amaze akora ndetse akaba afite intumbero ko mu myaka itanu (5) iri imbere azaba ageze ku gishoro kinini kandi akoresha abakozi barenga 100. Uyu watangije igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 avuga ndetse yanitabiriye amarushanwa ya Youth Konnect akabona […]

todayJune 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abanyarwanda babiri bafunzwe bakekwaho ubwicanyi

Police ya Uganda yataye muri yombi uwitwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja. Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Kwizera na Uwingabire biyemereye ko ari bo bishe uwari umukoresha wabo Geofrey Twinomujuni Ntegyire kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi, bakamwica bakoresheje inyundo. Mu ibazwa ryabo, abakekwaho ubwicanyi bavuze ko icyatumwe bamwica ari uko ngo yabahozaga ku nkeke abatuka. […]

todayJune 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ikimenyetso cy’Utwicarabami twa Nyaruteja kiri mu marembera

Mu Twicarabami twa Nyaruteja hazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu bivugwa ko umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi yahuriye na Mutaga II Nyamubi w’u Burundi bakanywana ndetse bakemeranywa ko ibihugu byombi bitazongera gushotorana. Ikimenyetso gisigaye cy’aho bariya bami bombi bicaye bakaganira ni igiti cy’umuko kiri i Nyaruteja nyine, aha akaba ari mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara. Uwo muko ariko urebye uri mu marembera kuko ubu uri mu […]

todayJune 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ukurikiranyweho kwiba Telefoni y’umuhanzi The Ben yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Mu rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2024 bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri ku cyaha akurikiranyweho cyo kwiba Telefoni y’umuhanzi The Ben ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi. Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye Eric Ndagijimana by’agateganyo ku itariki 24 Ukuboza 2023. Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso ko telefoni yagaragaye i Rwezamenyo aho Ndagijimana atuye. Nubwo Telefoni ya […]

todayJune 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

RIB yataye muri yombi batatu bakekwaho ubujura no gutema amatungo

Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi mu Mudugudu wa Nyarurembo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ku itariki 02 Kamena 2024 Nahimiyimana Emmanuel w’imyaka 27, Habimana Emmanuel w’imyaka 27 na Munyeshyaka Vedaste w’imyaka 39, bakurikiranweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, ubujura, no gukomeretsa amatungo yororerwa mu rugo, ndetse no kuyica. RIB ivuga ko bakoze ibi byaha mu ijoro ryo […]

todayJune 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umunyamakuru Nkundineza yabuze abamwunganira, urubanza rurasubikwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku bujurire mu rubanza rw’Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, nyuma yo kugaragaza ko atabonye abamwunganira. Nkundineza yagaragaje ko atigeze abonana n’abamwunganira mu mategeko ngo bamusobanurire umwanzuro w’ubujurire bwe, ndetse ngo biravugwa ko n’ubushinjacyaha bwajuriye ariko nta bimenyeshwe. Nkundineza, wari wenyine imbere y’Urukiko atari kumwe n’umwanganizi yasobanuriye urukiko ko mu Rukiko rw’Ibanze yaburanaga yunganiwe ariko kuva urubanza rwasomwa, […]

todayJune 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kabgayi: Abatutsi ibihumbi bisaga 25 ntawamenya irengero ryabo – Mayor Kayitare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko Abatutsi basaga ibihumbi 25, bari bahungiye i Kabgayi ntawamenya irengero ryabo kuko mu bihumbi 50 by’abari bahahungiye, habarurwa abasaga ibihumbi 10 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi, n’ibihumbi 15 byaharokokeye gusa. Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, aharokokeye Abatutsi babarirwa mu bihumbi 15, bari bahahungiye baturutse imihanda yose y’Igihugu, kuko hari […]

todayJune 3, 2024

0%