Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo Kwibohora
Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) ndetse n’ayo mu kigo cya gisirikare gitangirwamo amasomo y’ibanze gihereye I Nasho mu karere Kirehe (BMTC Nasho), ari mu makipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball, Ruhago ndetse na Volleyball mu irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30. Ni imikino yateguwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe n’izahoze […]