Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 51 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Menya abakinnyi 5 ba filime batunze akayabo kurusha abandi ku Isi

Gukina filime ni umwe mu myuga benshi usanga bifuza kujyamo bitewe n’uko ari uruganda rw’imyidagaduro rurimo amafaranga menshi haba mu bihe byahise ndetse bikaba byararushijeho kuba akarusho muri iyi myaka ya vuba nyuma y’umwaduko w’ikoranabuhanga riteye imbere by’umwihariko mu bihugu byateye imbere mu kuzikina no kuzitunganya, bituma ari naho usanga abakinnyi cyangwa abazitunganya babarirwa amamiliyari mu madolari batunze. kuri uru rutonde rw’abakinnyi batanu ba filime batunze kurusha abandi twabegeranyirije, rwiganjeho […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Bwa mbere mu mateka umunyarwanda agiye gukina UEFA Champions League

Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi. Uyu munyezamu yabigezeho nyuma yaho ikipe ya Union Saint-Gilloise isoje imikino ya shampiyona( Regular season) iyoboye ku manota 70, Ikurikiwe n’amakipe arimo Anderlect, Royal Antwerp, Club Brugge, Cercle Brugge na Genk. Aya amakipe ni yo yahise abona itike yo gukina […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bahitanye abagera ku 8 bashimuta 150

Abagabo bitwaje imbuda bateye umudugudu wahitwa Kuchi muri Nigeria bica abantu 8 banashimuta abandi 150. Ibi byatangajwe na Guverineri, Aminu Najum, aho yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP ko abagabye igitero bari ku mapikipiki biroshye mu mudugudu wa Kuchi bica abantu umunani banafata bugwate ababarirwa mu 150. Ati: “Baje ku mapikipiki agera mw’ijana, buri pikipiki yariho abagabo batatu, abaturage nta butabazi babonye mu gihe cy’amasaha atatu, nyuma yo kugabwaho icyo gitero […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Umusore akurikiranyweho kwica mushiki we no gukomeretsa umugore w’umuvandimwe we

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Ngororero, zataye muri yombi, umusore witwa Umazekabiri Froduard w’imyaka 25, ukurikiranyweho kwica mushiki we ndetse akagerageza no kwica umugore w’umuvandimwe we ariko we Imana igakinga ukuboko. Ni amarorerwa yabereye mu Murenge wa Kavumu w’Akarere ka Ngororero, Akagari ka Gikwa, Umudugudu wa Nyaramba, kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu, Hibukimfura Jean Pierre, avuga ko aya mahano yabaye biturutse ku rugomo. Ati: […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 7 muri 14 bari baburimo

Inzego zishinzwe ubutabazi n’izishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Katavi, muri Tanzania ziri mu bikorwa byo gushakisha imirambo y’abantu batandatu muri barindwi baguye mu mpanuka y’ubwato nyuma yo gusaduka bukinjiramo amazi bukiyubika ku bantu 14 bari baburimo n’imifuka minini 10 y’umuceri udatonoye. Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, ariko burinda bucya habonetse umurambo umwe gusa, ndetse ibikorwa byo gushakisha imirambo […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa mugenzi we Col Assimi Goïta wa Mali

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, amugezaho ubutumwa bwa Perezida w’iki gihugu, Col Assimi Goïta. Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abdoulaye Diop ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi mu 2024, muri Village Urugwiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Minisitiri Abdoulaye Diop yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Nyakubahwa […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Inka 60 zimaze gukurwa mu bworozi kubera indwara y’uburenge

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko inka 60 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu cyumweru gishize mu rwuri rw’umworozi wo mu Murenge wa Tabagwe. Ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, nibwo mu rwuri rw’umworozi, Habineza Didace, wo mu Mudugudu wa Kayigiro, Akagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe, hagaragayemo inka 28 zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge, […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Barasaba ko imiti irinda kwandura SIDA bayihabwa ku bwishingizi bakoresha

Abakora uburaya mu Karere ka Muhanga barasaba ko imiti yo kubafasha kutandura Virusi itera SIDA itangwa mu buryo buzwi nka PEP, yashyirwa ku bwishingizi bakoresha, kugira ngo hagabanywe ibyago byo gukwirakwiza ubwandu bushya bwa SIDA. Bitangajwe mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bungana na 35% bukwirakwizwa n’abakora uburaya, mu gihe mu bantu basanzwe impuzandengo y’ubwandu iri kuri 3% gusa. Imibare igaragaza ko kuri gahunda y’’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye […]

todayMay 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Niba wibonyeho ibi bimenyetso, irinde kujya mu bantu – RBC

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Itangazamakuru, Julien Mahoro Ningabira, arasaba abanyarwanda ko mu gihe amaso yabo atangiye kuryaryatwa, kuzana amarira no kubyimba bakwiye kwihutira kugana ivuriro ribegereye ariko bakanirinda kujya mu ruhame rw’abantu benshi kugira ngo batabanduza amaso yandura cyane. Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Gihugu humvikana, abanyeshuri basiba ishuri kubera indwara y’amaso abaturage bita ay’amarundi. Mahoro avuga ko bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe n’amaso yandura cyane ari […]

todayMay 28, 2024

0%