USA: Nyuma y’imyaka isaga 60 yitoza, umukambwe w’imyaka 90 yashyize ajya mu isanzure
Umunyamerika w’umwirabura witwa Ed Dwight wari umaze imyaka 63 ategereje kwemererwa kujya mu isanzure, ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi inzozi ze zabaye impamo abasha kurigeramo ari mu cyogajuru kitwa Blue Origin. Mu 1961, Ed Dwight yatanzweho umukandida na John F Kennedy wari Perezida wa USA icyo gihe, nk’umwirabura wa mbere wagombaga gutoranywa mu bari kujya mu isanzure muri America. Icyo gihe ariko, ikigo cya USA gishinzwe ibyogajuru (NASA), cyanze kumuha […]