Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 54 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

USA: Nyuma y’imyaka isaga 60 yitoza, umukambwe w’imyaka 90 yashyize ajya mu isanzure

Umunyamerika w’umwirabura witwa Ed Dwight wari umaze imyaka 63 ategereje kwemererwa kujya mu isanzure, ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi inzozi ze zabaye impamo abasha kurigeramo ari mu cyogajuru kitwa Blue Origin. Mu 1961, Ed Dwight yatanzweho umukandida na John F Kennedy wari Perezida wa USA icyo gihe, nk’umwirabura wa mbere wagombaga gutoranywa mu bari kujya mu isanzure muri America. Icyo gihe ariko, ikigo cya USA gishinzwe ibyogajuru (NASA), cyanze kumuha […]

todayMay 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida William Ruto ari mu ruzinduko muri Amerika

Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akazagirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, bakazibanda cyane ku mutekano n’ubucuruzi. Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ku wa 20 Giurasi 2023, byatangaje ko byishimiye kwakira Ruto na madamu we. Byanditse biti:” Amerika yakiriye neza Perezida William Ruto na Madamu we Rachel Ruto, i Atlanta, Georgia. […]

todayMay 21, 2024

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Umudepite yasabye ko abasambanya abana n’abafite ubumuga bajya bakonwa

Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo. Muri videwo yatangajwe na Jambo TV, Depide Mwantum Dau Haji yahawe umwanya w’iminota itanu yo kuvuga nyuma ya raporo yari imaze gutangazwa. Yavuze ko ashima akazi kakozwe, ariko avuga ko ku bijyanye […]

todayMay 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Police FC irifuza Richard Kilongozi wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Police FC irifuza rutahizamu ukina aciye ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports Richard Kilongozi. Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko iyi kipe yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 ikaba izanasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup 2024-2025, yateye intambwe ya mbere yegera ubuyobozi bwa Kiyovu Sports binyuze kuri Perezida w’inzibacyuho Mbonyumuvunyi Karim ibusaba ko bayigurisha uyu Murundi umaze umwaka umwe akinira iyi kipe bakunda kwita Urucaca. Aya […]

todayMay 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gushaka imikono ntibyari byoroshye: Abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umudepite

Dusingizimana Jean Népomuscène wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, aravuga ko urugendo rwo gushaka ibyangombwa bisabwa rwamugoye cyane. Uyu Dusingizimana, ni umwe mu bifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite, ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Dusingizimana w’imyaka 35 yageze ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ahagana saa yine za mu gitondo, aherekejwe n’umugore we Regine Kabanyana, wari umutwaje ibahasha ikubiyemo ibyangombwa bisabwa ku muntu […]

todayMay 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

PSD yatanze kandidatire z’abazayihagararira mu matora y’abadepite

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), urutonde rw’abakandida-depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37. Ibi byakozwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, aho umunyamabanga Mukuru wa PSD, akaba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze, yavuze ko ishyaka ryabo rikomeje guhatanira kugira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Twakwibutsa ko kandidatire zose zizatangwa kuri NEC zizatorwamo Abadepite 80 barimo 24 bahagarariye […]

todayMay 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Iran n’abo bari kumwe baguye mu mpanuka y’indege

Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024. Iyo Televiziyo yatangaje ko aho ibisigazwa by’iyo ndege byabonetse, nta kimenyetso na kimwe cy’umuntu ukiri muzima cyari gihari. France 24 yatangaje ko mu masaha y’umugoroba yo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, aribwo umuyobozi w’ikirenga […]

todayMay 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Tunisia: Abantu 23 baburiwe irengero mu nyanja ya Mediterane

Igihugu cya Tunisia cyatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi. Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano, rwavuze ko nyuma yo kumenya ko amato yabuze batangiye ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero. Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bibitangaza, abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya tariki 3 na 4 Gicurasi 2024, imiryango y’abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubuyobozi nyuma y’iminsi 10 babuze. Ingabo z’Igihugu zavuze ko abantu batanu […]

todayMay 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Igisirikare cya Congo cyasobanuye byinshi ku bagabye igitero i Kinshasa

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC),Gen Maj Sylvain Ekenge, yasobanuye ko abagabye igitero ku bayobozi b’icyo gihugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, ari itsinda ry’abarwanyi babarirwa muri 50 bafite ubwenegihugu butandukanye. Ni igitero Gen Maj Ekenge avuga ko cyari kigendereye ingo z’abayobozi n’inzego zirimo ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Palais de la Nation), abarwanyi bakaba ngo bari bitwaje ibikoresho bikomeye birimo imbunda, indege zitagira abaderevu (drones) ndetse n’ibikoresho byo […]

todayMay 20, 2024

0%