Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 56 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri baturutse mu Bwongereza

Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bahabwa amasomo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare "Royal College of Defence Studies’’ mu Bwongereza bari mu rugendoshuri mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024, iri tsinda ryasuye ikicaro cy’ingabo z’u Rwanda, maze bakirwa n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Iri tsinda ryaje kwigira ku Rwanda, riyobowe na Lt Gen ( Rtd) George Norton umuyobozi muri iri shuri Royal […]

todayMay 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Bamwe mu baganga banga gukorera mu cyaro

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko muri rusange Ibigo Nderabuzima byo mu Karere bifite ikibazo cy’abaganga bacye ariko by’umwihariko ibyo mu cyaro ariho hari ikibazo cyane kuko hari abahabwayo akazi bakanga kujyayo. Ikibazo cy’ubucye bw’abaganga cyagaragaye cyane ku Kigo Nderabuzima cya Muhambo mu Murenge wa Mukama aho ku baganga umunani bagomba kuhaba hari batatu gusa. Ibi ngo byatumye abaturage batishimira serivisi bahabwa bagahitamo kujya […]

todayMay 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ibitekerezo n’ibyifuzo by’abagiye gutora bwa mbere

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igaragaza ko ababarirwa muri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 bo mu kigero cy’urubyiruko biteganyijwe ko bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu kwezi kwa Nyakanga 2024. Bamwe mu bazatora bwa mbere, ni ukuvuga bafite imyaka 18 y’amavuko kuzamura, bavuga ko basaba Umukuru w’Igihugu uzatorwa gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, gufasha urubyiruko koroherezwa kubona inguzanyo, hamwe no guteza imbere uburezi kuri bose. Uwihirwe Jean Bonheur ufite imyaka 19 y’amavuko, […]

todayMay 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano zigiye koherezwa muri Mozambique

Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano basuye abasirikare n’abapolisi bitegura ku jya muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado. Aba bayobozi basuye aba basirikare n’abapolisi bitegura kujya muri Mozambique, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, mu kigo cya gisirikare cya Kami nk’uko Minisiteri y’Igabo z’u Rwanda yabitangaje. Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagejeje […]

todayMay 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Uko Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be umunani

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi. Hon. Wellars Gasamagera Wellars Gasamagera ubu ufite imyaka 69 y’amavuko, yatanze ubuhamya tariki 13 Gicurasi 2024 ari i Kigali, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference). Gasamagera wigeze gufungwa mu byitso mbere ya Jenoside, yavuze ko tariki 06 Mata 1994 yari iwe i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. […]

todayMay 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruzakoresha arenga milayari 8 mu matora- Gasinzigwa Oda

Mu kiganiro cyatambutse kuri televisiyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2024, komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’abadepite izaba irengaho gato miliyari 8. Perezida wa komisiyo y’amatora Gasinzigwa Oda yavuze ko iyo amatora ya perezida wa Repubulika n’ay’abadepeti adakorerwa rimwe, hari gukoreshwa arenga miliyari 12 ariko ubu hakazakoreshwa arenga gato miliyari 8. Yagize ati:” Iyo dukora amatora […]

todayMay 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Byagenze bite ngo abakozi icyenda basezerere rimwe?

Kuva ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, amakuru yatangiye gukwirakwira avuga ko hari abakozi icyenda b’Akarere ka Rusizi basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite, ariko abandi bakavuga ko batabikoze ku bushake ahubwo babitegetswe n’ababakuriye. Ni amakuru ahanini yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho abatakiri mu mirimo yabo kugeza ubu, ari abakozi bakoreraga ku Karere ndetse na bamwe mu bari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge. Mu bo bivugwa ko basezeye ku […]

todayMay 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Rwanda: Gukodesha inzu mu madolari ntibyemewe ariko birakorwa

Mukamana Annonciata (izina twahinduye), acururiza inkweto mu Mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka ‘Down Town’ kuva mu mwaka wa 2018. Avuga ko kuva icyo gihe yishyura ubukode bw’umuryango acururizamo mu madolari ya Amerika, kandi ko buri mwaka igiciro kizamuka bitewe n’agaciro k’idolari. Abakorera mu nyubako ya Down Town mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bishyura ubukode mu madorali Mukamana yahishuriye Kigali Today ko agitangira gukodesha inzu, umuryango yawishyuraga amafaranga […]

todayMay 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abatanga serivisi n’ibikorwa bikunzwe mu Rwanda bagiye kongera guhembwa

Ibirori byiswe Consumers Choice Awards bigiye kuba ku nshuro ya gatatu bitegurwa na Kirisimbi Events isanzwe izwi, ahatangwa ibihembo ku bantu batanga serivisi ndetse n'ibindi bikorwa byitabirwa na benshi mu Rwanda. Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel Umuhango wo gutanga ibi bihembo bya Consumers Choice Awards uzaba ukomatanyirijwe hamwe na KimFest (Karisimbi International Multcultural Festival) kuburyo hazaba harimo no kwerekana imideri, kwerekana ibikorwa by’indashikirwa, gutanga ibihembo, imbyino gakondo, umuziki wa […]

todayMay 14, 2024

0%