Mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga ryigisha nk’ayo mu Bushinwa
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa. Ibiganiro byahuje uruhande rw’u Rwanda rushinzwe ibijyanye n’ubumenyingiro hamwe n’urwego nk’urwo rwo mu Bushinwa ndetse n’ibindi bigo byo mu Bushinwa bifite aho bihuriye n’ingufu Ni bimwe mu byagarutsweho n’ubuyobozi bukuru bwa RTB ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma y’ibiganiro bwagiranye […]