Haiti: Amabandi yongeye kugaba ibitero mu Murwa Mukuru
Uduco tw’amabandi yitwaje intwaro, twagababye ibindi bitero mu bice by’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince ndetse urusaku rw’imbunda zikomeye rwumvikanaga mu mpande zose z’uyu murwa mukuru. Abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, batangaje amakuru avuga ko babonye imibiri byibura itanu mu mujyi no mu bice biwuzengurutse. Bavuze kandi ko amabandi yafunze amwe mu marembo y’umujyi. Samuel Orelus yavuze ko ubwo yabyukaga kugirango ajye ku kazi, yasanze bitanamushobokera kuva mu rugo kubera […]