WASAC yatashye umuyoboro w’amazi muremure mu Rwanda
Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyatashye umuyoboro w’amazi muremure wa mbere mu Rwanda, ureshya n’ibilometero birenga icyenda, ukagira umurambararo wa milimetero 900, ukaba waruzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 23. Abayobozi batandukanye bataha uwo muyoboro Ni umuyoboro witwa Nzove-Ntunga watashywe ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, uzajya uvana amazi ku ruganda rwo mu Nzove, uyajyana ku kigega kinini cya Ntora kiri mu Murenge wa Gisozi mu Karere […]