Ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi batangiye Urugendoshuri
Ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri. Ni urugendoshuri bazakorera mu Ntara zose z’u Rwanda rwitabirwa n’abagera kuri 34 bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 12, bakaba bakomoka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani […]