Nigeria: Inzara yatumye Abaturage basahura ububiko bw’ibiribwa
Ikigo gishinzwe ibiza muri Nigeria cyatangaje ko cyakajije umutekano ahabikwa ibiribwa, nyuma y’uko abantu amagana basahuye amazu bihunikwamo mu mpera z’icyumweru. Ibinyamakuru byo muri Nigeria n’imbuga nkoranyambaga berekanye abantu amagana bigabije iduka ry’ibiribwa ejo ku cyumweru, birukankana imifuka y’ibinyampeke ibindi babitwara ku mapikipiki. Ikigo k'Igihugu gishinzwe ibiza cyavuze ko iyo nzu yarimo ibiribwa itari iya cyo, ariko ko kigiye gukaza umutekano mu biro no hanze yabyo, no ku bubiko bw’ibiribwa […]