Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 68 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Nyabugogo: Yahanutse mu igorofa ahita apfa

Mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye mu bice bya Nyabugogo, Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje ya mbere, akubita umutwe hasi ahita apfa. Abantu benshi bari bashungereye umurambo we Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yatangarije Kigali Today […]

todayFebruary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Abantu 25 barimo abanyamahanga baguye mu mpanuka y’imodoka 

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko impanuka y’imodoka yabereye mu majyaruguru ya Tanzania yahitanye abantu 25 barimo n’abanyamahanga. Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa gatandatu ubwo ikamyo yagongaga izindi modoka nto eshatu ku muhanda uhuza Arusha na Namanga. Itangazo ry’umukuru w’igihugu rivuga ko mu bapfuye harimo umwana umwe w’umukobwa, abagore 10 n’abagabo 14. Muri abo harimo Umunyamerika, Umunyakenya n’Umunyafurika y’Epfo Abandi bantu 21 barakomeretse, barimo abaturuka muri […]

todayFebruary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

BK yifatanyije n’Abashinwa baba mu Rwanda kwizihiza umwaka mushya

Banki ya Kigali yifatanyije n’umuryango mugari w’Abashinwa baba mu Rwanda mu gikorwa cyo kwizihiza umwaka mushya. Mbere y’uko abo mu Burengerazuba bw’Isi basakaza imico yabo n’ibyaho henshi ku Isi, ibihugu bimwe byagiraga uburyo bwabyo bibaho, aho mu mateka y’u Bushinwa ho bakurikizaga ingengabihe y’ukwezi (Lunar calendar) itandukanye n’ikoreshwa uyu munsi igendera ku zuba ya ‘Gregorian Calendar’. Byari ibishimo ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umwaka Ni muri urwo rwego Abashinwa […]

todayFebruary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ikiganiro #EdTechMonday kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

EdTech Monday ni ikiganiro ngarukakwezi gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, zigamije gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda kandi bufite ireme. Ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, kiragaruka ku ngingo igira iti: “Ingaruka za gahunda z’amahugurwa y’abarimu hamwe n’iterambere ry’umwuga ku myigire y’ikoranabuhanga.” Uburezi bufite ireme bushingiye ku barimu, ari byo bibagira umutungo […]

todayFebruary 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Bane bafatanywe ibilo birenga 1000 by’amabuye y’agaciro bacuruzaga binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare, mu Kagari ka Kanyana, umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, hafashwe abantu bane bari bafite amabuye y’agaciro angana n'ibilo 1063 bacukuraga, bakanagurisha binyuranyije n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru yatumye bafatwa. Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari itsinda ry’abantu […]

todayFebruary 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

ICPAR yahuguriye inzego zitandukanye kwirinda ihererekanywa ry’amafaranga yaturutse ahatizewe

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ababaruramari mu Rwanda(ICPAR) cyahuguriye abagize inzego za Leta n’izigenga, ku buryo bakumira ihererekanywa ry’amafaranga yaturutse ahantu hatizewe, ritizwa umurindi n’ikoranabuhanga. Ibiganiro ICPAR yagiranye n’izo nzego byiswe Rwanda Anti-Financial Crime Symposium, byabaye kuva tariki 22-23-Gashyantare 2024, byagaragarijwemo uburyo ibyaha by’iyezandonke (kweza amafaranga yavuye ahantu habi) no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba bikorwa. ICPAR yaganirije bamwe mu bakozi ba Leta n’ab’ibigo byigenga birimo iby’Imari (amabanki), iby’ubwishingizi hamwe n’iby’abagenzuzi […]

todayFebruary 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amerika yafatiye ibindi bihano 500 u Burusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira u Burusiya ibihano birenga 500 bishya kubera intambara bwashoje muri Ukraine ndetse n'uruhare bukekwaho mu rupfu rwa Alexei Navalny, utaravugaga rumwe n'ubutegetsi, waguye muri gereza. Perezida wa Amerika, Joe Biden yavuze ko ibihano bireba abantu ba hafi ya Perezida Vladimir Putin n’abafite aho bahuriye n’ifungwa rya Navalny waguye muri gereza, apfuye urupfu rutunguranye ku wa 16 Gashyantare 2024. Ibihano byafashwe bijyanye […]

todayFebruary 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Menya impamvu abagororwa mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kubera ko batabyemererwa n’itegeko. Yabitangaje mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio tariki 29 Mutarama 2024 kigaruka ku mibereho n’uburenganzira by’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, aho yavuze ko imfungwa n’abagororwa batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kuko nta tegeko ribibemerera. SP Kabanguka avuga ko uretse kuba nta tegeko ribibemerera nta n’uburyo […]

todayFebruary 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Hateganyijwe imvura nyinshi mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 29 hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 15 na 100 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice by’Amajyepfo y’Iburengerazuba ariko ikazaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu bindi bice by’Igihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki […]

todayFebruary 24, 2024

0%