Umuryango FPR Inkotanyi ugiye guhitamo abazawuhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa amatora, Umuryango FPR Inkotanyi ugiye gutangira igikorwa cyo guhitamo abazawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yose ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024. Ku Biro Bikuru by’Umuryango RPF Inkotanyi habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’Amatora ari imbere Ni amatora biteganyijwe ko atangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, akazamara igihe kingana n’ibyumweru bitatu, aho abanyamuryango bazaba bamaze kwihitiramo uwo bumva ko yazabahagararira mu […]