Perezida wa Brazil yaburiwe kudakandagiza ikirenge muri Israheli
Israheli yatangaje ko Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, atemerewe gukandagiza ikirenge muri icyo gihugu nyuma y'amagambo aherutse gutangaza aho yagereranyije ibikorwa by’ingabo za Israheli muri Gaza nk’ibyo Hitler yakoreye Abayahudi. Israheli yarakajwe cyane n’amagambo yavuzwe na Perezida Lula ubwo yavugaga ko ibibera muri Gaza atari intambara ko ahubwo ari Jenoside. Ministiri w’Intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu yavuze ko Perezida Lula yarenze umurongo utukura ndetse Ministiri w'Ububanyi n'amahanga […]