Abantu 70 barafashwe mu mezi atatu bacyekwaho kwiba amatungo
Mu mezi atatu ashize, abantu 70 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakorewe mu bice bitandukanye by’Igihugu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abafashwe ari abiba amatungo maremare n’amagufi bakanayabaga, abikorezi bakageza inyama aho zigurishirizwa. Ati “Inyama z’aya matungo zigurishirizwa ahacururizwa inyama (boucheries), mu tubari, mu maresitora n’ahandi hatandukanye”. Mu bafatiwe muri ibi bikorwa, 34 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, 19 […]