Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 73 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Urugomero rwa Nyabarongo rugiye gucanira n’abaruturiye

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), buratangaza ko mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu Karere ka Muhanga, kungukira bwa mbere ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere ruhubatse, harimo gushyirwa agashami gato kazajya kageza umuriro ku batuye Umurenge wa Mushishiro ahubatse urwo rugomero. Harimo gushyirwaho agashami kazajya kegeza amashanhyarazi yihariye mu Murenge wa Mushishiro no mu cyanya cy’inganda cya Muhanga Inzego z’ubuyobozi zitangaza ko ibyo birimo gukorwa, kugira ngo […]

todayFebruary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’isubikwa ry’urubanza rwa Kabuga, IMRCT igiye gufunga imiryango

IMRCT, urwego rwasigaranye inshingano zo kurangiza imanza za Jenoside zaburanishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TIPR), kuwa Gatanu rwatangaje ko ruzafunga imiryango y’ibiro bya Kigali ku itariki 31 Kanama 2024. Umwanditsi mukuru wa IMRCT Abubacar Tambadou yasobanuye ko icyemezo cyo gufunga ibiro byabo i Kigali, cyafashwe nyuma y’isubikwa ry’igihe kitazwi ry’urubanza rwa Félicien Kabuga muri Kanama 2023 ku mpamvu z’uburwayi. Aganira n’itangazamakuru kuwa Gatanu, Abubacar Tambadou yaragize ati « Duhindura […]

todayFebruary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe telefone zibwe zirenga 300

Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Nyarugenge, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe byibwe, birimo telefoni zigendanwa 308, n’abantu barindwi bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura. Abo bantu uko ari barindwi bafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare, barimo abacuruzi bagura ibikoresho byakoreshejwe byibwe, ndetse n'abatekinisiye bagiye bahindura nimero ziranga ibyo bikoresho (serial number). Uretse telefone ngendanwa, hafashwe n’ibindi bikoresho birimo telefone nini zizwi nka tablets […]

todayFebruary 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amerika, Israheli na Misiri mu biganiro by’agahenge muri Gaza

Abayobozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Israheli na Misiri bahuriye i Cairo mu biganiro ku masezerano yo guhagarika intambara mu Ntara ya Gaza no kurekura abafashwe bunyago n’umutwe wa Hamas. Hagati aho abayobozi ku rwego mpuzamahanga basabye leta ya Israheli kuba iahagaritse ibitero iteganya kugaba mu mujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Palesitina ahari za batayo z’abarwanyi ba Hamas bivanze n’abaturage b’Abanyapalestina babarirwa muri za miliyoni bahahungiye intambara. […]

todayFebruary 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Turikiya

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, byagarutse ku kwagura Ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare ku ruhande rw’Inama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere, iri kubera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Mu butumwa bwashyizwe kuri X ya Village […]

todayFebruary 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Inkongi y’umuriro yahitanye umwana w’umwaka umwe

Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Karama kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro ihitana umwana we w’umwaka umwe n’amezi abiri. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yafashe iyi nzu mama w’umwana amusize mu nzu agiye ku isoko guhaha. Ati “ Iyi nkongi yafashe iyi nzu igihe nyina, yasize […]

todayFebruary 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Marizamunda yakiriye abayobozi baturutse muri Burkina Faso na Portugal

Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo. Minisitiri Aboubacar Nacanabo yakirwa na Minisitiri Juvenal Marizamunda Ni amakuru yatangajwe ku rubuga X rw’Ingabo z’igihugu, aho batangaje ko Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Minisitiri w’ubukungu n’imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo. Minisitiri Aboubacar Nacanabo, yari […]

todayFebruary 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma zigamije kuzahura ubukungu bw’Igihugu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko u Rwanda rwagerageje kwitwara neza mu kurinda abaturage n’Igihugu muri rusange, kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu mpuzamahanga hirya no hino ku Isi. PM ageza ku Nteko imitwe yombi iterambere ry’Igihugu nyuma ya Covid-19 […]

todayFebruary 14, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abari mu gikorwa cyo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet babonye umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umubiri bikekwa ko waba ari uw’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabonywe n’abacukura aharimo kunyuzwa umuyoboro wa Internet Ubwo abo bakozi bacukura bari bageze hafi y’ahaherereye ibiro by’Akagari ka Kigombe mu Mudugudu wa Nyamagumba, Umurenge wa Muhoza, bakimara kubona uwo mubiri, bihutiye kuwukuramo bawushyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza ryitezweho […]

todayFebruary 14, 2024

0%