Urwibutso rwa Jenoside ni ishuri rihanitse mu butabera n’isanamitima – Perezida Andrzej Duda
Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amateka rubumbatiye akwiye kubera ishuri rihanitse amahanga mu bijyanye n’ubutabera n’imbabazi bifasha abaturage mu isanamitima. Perezida Duda yabitangaje ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, ari kumwe n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, asobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Duda n’umugore we, batambagijwe ibice […]