Mukazayire Nelly wo muri RDB yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mukazayire Nelly Ibihembo bya Grammy bitegurwa na Recording Academy byatanzwe mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, ku nshuro ya 66. Urubuga rwa X rwa RDB, rwatangaje ko Umuyobozi wungirije wa RDB, Nelly Mukazayire, yitabiriye itangwa ry’ibi bihembo ndetse agirana ibiganiro […]