Rubavu: Babiri bafatanywe amacupa arenga 1600 y’amavuta azwi nka mukorogo
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafatanye abantu babiri amacupa 1615 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo. Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse […]