Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 80 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Babiri bafatanywe amacupa arenga 1600 y’amavuta azwi nka mukorogo

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafatanye abantu babiri amacupa 1615 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo.  Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse […]

todayFebruary 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage yatanze impapuro zimwerera guhagarira u Rwanda muri Mozambique

Ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Col (Rtd) Donat Ndamage na Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano tariki 14 Ukuboza 2023, akaba yarageze muri Mozambique tariki 31 Mutarama 2024, aho mu bamwakiriye harimo na bamwe mu bagize itsinda ry’abahagariye […]

todayFebruary 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza – Francis Gatare abwira abitabiriye Rwanda Day

Ku munsi wa mbere wa Rwanda Day i Washington D.C, tariki 2 Gashyantare 2024, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu rwego rw’imari n’abashoramari bahuriye mu Nama yiga ku Bukungu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB). Bagaragarijwe uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze Iyi nama yagarutse ku mikorere y’urwego rw’abikorera mu Rwanda, n’amahirwe y’ishoramari arurimo. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Francis Gatare, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka neza, ahanini bishingiye ku ishoramari […]

todayFebruary 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’Amerika na Korea y’Epfo zakoranye imyitozo

Igisirikare cya Koreya y’epfo kuri uyu wa gatanu cyavuze ko iyo myitozo yabereye mu mujyi wa Pocheon mu majyepfo y’igihugu, kw’itariki ya 31 y’uku kwezi kwa mbere gushize. Uyu mujyi wa Poncheon wabereyemo iyo myitozo uherereye hafi y’umupaka n’igihugu cya Koreya ya ruguru. Kapiteni Song Dong-gu yavuze ko iyi myitozo itanga amahirwe ku ngabo zidasanzwe za Koreya y’epfo n’iz’Amerika, gufatanya no gushimangira ubushobozi bwabo mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe. Muri […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abakora itangazamakuru muri Palestine bagenewe inkunga y’ibihumbi 300$ 

Umuryango mpuzamahanga urengera abanyamakuru CPJ (Committee to Protect Journalists), ufite icyicaro gikuru mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, wagennye ingengo y’imari y’amadolari ibihumbi 300 by'amadorali yo kugoboka byihutirwa abakora umwuga w’itangazamakuru bo muri Palestina. Mu itangazo yashyize hanze, CPJ ivuga intambara yo muri Gaza ifite ingaruka zitarabaho ku banyamakuru n’abandi bantu bose bakora akazi kajyana n’itangazamakuru. Uyu muryango umaze kubarura abarenga 80 bishwe, biganjemo abanyapalestina, kuva […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ibitaro bya Gatonde byahawe Imbangukiragutabara ya kabiri

Abaturage bivuriza mu bitaro bya Gatonde n’Ubuyobozi bw’ibyo bitaro, barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabageneye Imbangukiragutabara (Ambulance), nyuma y’imyaka itatu ibyo bitaro bikoresha imwe. Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde ashyikirizwa imbangukiragutabara Ni imodoka bagenewe na Minisiteri y’Ubuzima, ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation, aho biri muri gahunda ya Leta yo kugeza Ambulance 200 mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024. Umuturage witwa Mukasano Providence ati “Iyo nkuru twumvise ko twahawe […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugabo arakekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri

Mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, nibwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe. Nshimiyimana Samuel wibwe inka, yageze ku rugo rw’uwo ukekwaho ubujura atangira kubona […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Senateri Bill Nelson

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitabiriye umusangiro wateguwe na Senateri Bill Nelson n’umugore we Grace Cavert, basanzwe ari inshuti z’u Rwanda. Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Senateri Bill Nelson Uyu muhango wo gusangira, wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 01 Gashyantare 2-24, nyuma yo kwitabira amasengesho ngarukamwaka yo gusabira iki gihugu, National Prayer […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso yashimangiye ko yavuye yavuye muri CEDEAO burundu

Burkina Faso, yashimangiye icyemezo cyayo ko kwikura mu muryango w'ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika y'Uburengerazuba (CEDEAO). Umuryango wa CEDEAO irashinjwa kudakorera ku nyungu z'abaturage b'ibihugu biwugize Minisitiri w'Intebe Apollinaire Joachim Kyelem de Tambela, ku wa Kane mu murwa mukuru, Ouagadougou nibwo yemeje iki cyemezo avuga ko tariki 28 Mutarama uyu mwaka, Burkina Faso, Mali na Niger byafashe icyemezo kizibukwa mu mateka yo kuva muri uyu muryango. Yavuze ko uyu ari umwanzuro […]

todayFebruary 2, 2024

0%