Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 81 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Perezida Paul Kagame uri muri Amerika, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, mu gihe Abanyarwanda bizihizaga umunsi w’Intwari, hari byinshi byagezweho birimo kuba abaturage barashyize imbere Ubumwe bwabaye ishingiro ryo kuba Igihugu ubu gitekanye, ndetse kandi gikomeje no gutera imbere. Perezida Kagame na Madamu bitabiriye amasengesho yo gusengera Amerika Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, ubwo ari kumwe […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Niger: Nta kompanyi y’Indege yemerewe kuzana Abafaransa mu Gihugu

Kompanyi z’indege zikorera ingendo muri Niger zatangaje ko zahawe amabwiriza yo kutagira Umufaransa zizana muri icyo gihugu. Umubano hagati y’ibi bihugu ukomeje kuba mubi kuva muri Niger hajyaho ubutegetsi bwa gisirikari nyuma ya kudeta yabaye umwaka ushize. Ibaruwa yandikiwe abakozi ba kompanyi Air Burkina, AFP ifitiye kopi ivuga ko bategetswe ko nta mufaransa wemerewe kwinjira ku butaka bwa Niger. Iyo barwa ikomeza igira iti: “Kubera iyo mpamvu, ntibemewe kurira indege […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

IGP Namuhoranye yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba abibutsako inshingano ya Polisi y'u Rwanda ko ari ukurinda umutekano w'Abaturarwanda bose. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rusizi, aho yaganirije abapolisi bakorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bari bahuriye hamwe ku biro bya Polisi muri ako Karere. IGP Namuhoranye yakiriwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda gushyiraho ibikorwa remezo byoroshya ubucuruzi

U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda gushyiraho ibikorwa remezo bizafasha mu bucuruzi, mu rwego rwo kurushaho korohereza ibikorwa bitandukanye by’ishoramari bikorerwa mu Rwanda. Inama yitabiriwe n’abashoramari batandukanye baturuka mu bihugu by’u Rwanda ndetse n’u Bwongereza Byagarutsweho mu nama y’Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, yitabiriwe n’abagera hafi ku 1000, barimo abashoramari baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza. Mu kiganiro intumwa y’u Bwongereza ishinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda, Lord Popat yagejeje […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Igice cya Paruwasi Sainte Famille cyibasiwe n’inkongi

Ku mugoroba tariki 1 Gashyantare 2024, icyumba cya Paruwasi ya Sainte Famille gikoreshwa nk’ibiro, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko icyo gice cyafashwe n’inkongi mu ma Saa tatu z’ijoro, giherereye ahareba kuri Parking ya Sainte Famille Hotel, winjiriye ku muryango uri ahari Station ya Engen. Ati “Kugeza ubu icyateye iyi nkongi, ntabwo kiramenyekana, turacyakora iperereza ngo tumenye icyaba […]

todayFebruary 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Bruce Melodie azatanga ikiganiro muri Rwanda Day

Mu mpera z’iki cyumweru, Abanyarwanda benshi by’umwihariko ababa mu mahanga baraba bahanze amaso i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahagiye kubera Rwanda Day. Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 11 iteganyijwe ku itariki ya 2 n’iya 3 Gashyantare 2024, ikazabera mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Centre. Rwanda Day igiye kubera i Washington DC itegerejwe n’abantu benshi by’umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u […]

todayFebruary 1, 2024

Inkuru Nyamukuru

Inzego zitanga ubutabera zirakora iki kugira ngo ruswa izivugwaho icike?

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) cya 2023 kivuga ko nta ntambwe nini ibihugu bigize Isi byateye mu kurwanya ruswa, bitewe n’abatanga serivisi badacika kuri iyo ngeso. Nubwo u Rwanda ruhagaze neza ugereranyije n’ibihugu byo mu Karere ruherereyemo, ruracyafite urugendo mu kurandura ruswa Iki cyegeranyo cyitwa Corruption Perception Index(CPI) gikorwa ku bihugu 180 bigize Isi, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 49 n’amanota 53%, akaba ari intambwe nto […]

todayFebruary 1, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Akarere na Gitifu w’Akagari ntibavuga rumwe ku iyirukanwa rye

Hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga haracicikana ibaruwa ya Martin Mbonizana, urega ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kumwirukana binyuranyije n’amategeko, akanasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda. Akarere Nyaruguru Icyakora n’ubwo Mbonizana avuga ko yirukanwe atabanje kugawa, kwihanangirizwa, guhagarikirwa umushahara, ... cyangwa ngo anasabwe ibisobanuro hanyuma na we ahabwe igihe cyo kwisobanura, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ibi byose, nubwo hari ibyo bakoze, bitari ngombwa igihe umukozi yakatiwe […]

todayFebruary 1, 2024

Inkuru Nyamukuru

RDC: Imirwano ntibuza abatuye Goma na Gisenyi guhahirana

Abatuye imijyi ya Goma na Gisenyi batangaza ko nubwo mu nkengero z’umujyi wa Goma, humvikana intambara ikomeye, bitabuza abatuye imijyi yombi guhahirana. Ubuhahirane burakomeje Ku isoko ryambukiranya imipaka mu mujyi wa Gisenyi, abantu bazinduka bapakira ibicuruzwa bijyanwa mu mujyi wa Goma. Ni ibiciruzwa byiganjemo imboga n’imbuto, kuko bikenerwa n’abatari bakeya mu mujyi wa Goma utuwe n’abarenga miliyoni n’igice, kandi barya ari uko bahashye. Bamwe mu bakarani bapakira amagare yagenewe abafite […]

todayFebruary 1, 2024

0%