Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 83 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

70% bya serivisi z’ubuvuzi abantu bashakiraga hanze zisigaye zitangirwa mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu Rwanda hatangiye gutangirwa zimwe muri serivisi z’ubuvuzi abarenga 70% bajyaga gushakira hanze. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana Ubusanzwe ngo serivisi z’ubuvuzi Abanyarwanda bakunze kujya gushaka hanze ziri mu byiciro bitatu, birimo ibijyanye n’ubuvuzi bw’impyiko, ariko by’umwihariko kuyisimbuza, kubaga umutima ndetse n’ubuvuzi buhambaye bwo kuvura kanseri. Ibyo byiciro uko ari bitatu ngo bigize nka 70% by’ibituma abantu bajya kwivuza mu mahanga, ariko inkuru nziza ni […]

todayJanuary 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nataye umwanya hafi no kubura ubuzima – Umuraperi Green P

Umuraperi Elia Rukundo wamenye nka Green P, wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yagaragaje ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari umwanya yataye mu bigare byamujyanye mu nzira mbi zatumye habura gato ngo ahatakarize ubuzima. Green P uri mu baraperi bagize uruhare mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama ubwo yari Umutumirwa mu makuru kuri Radio Rwanda. Uyu muraperi yavuze ko […]

todayJanuary 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe ubucuruzi

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe Ubucuruzi, Lord Popat ndetse na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey. Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi bombi ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, bakaba bari i Kigali aho bitabiriye inama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza (Rwanda-UK Business Forum). Iyi nama ihurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta ku mpande zombi, […]

todayJanuary 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ese iyo umupangayi yanze kuva mu nzu bigenda bite?

Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu. Umwe mu bapangayi uherutse gusohorwa ku ngufu mu nzu i Kigali Iyo ibyo bibaye usanga akenshi abantu bibaza aho uwo mupangayi udafite ubushobozi bwo kwishyura yerekeza. Ubusanzwe iyo habayeho gusesa amasezerano, nyiri inzuatanga iminsi cumi n’itanu y’integuza(Préavis) kugira ngo umupangayi abe yavuyemo. Rimwe na rimwe hari ubwo yanga […]

todayJanuary 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Yafatanywe ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi za magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafashe umusore w’imyaka 18, wari ufite ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge yacuruzaga mu buryo bwa magendu.  Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko izi nsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama, biturutse ku makuru […]

todayJanuary 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Wellars Gasamagera yagiriye uruzinduko mu Bushinwa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, tariki 29 Mutarama 2024 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, ku butumire bw’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu, rya Communist Party of China (CPC). Hon. Gasamagera Wellars yakiriwe mu Bushinwa Umuryango RPF-Inkotanyi ubinyujije ku rubuga rwa X, batangaje ko uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, yagiriye mu Bushinwa rugamije gutsura umubano hagati y’amashyaka yombi. Muri uru ruzinduko rwe, Hon Gasamagera yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu […]

todayJanuary 30, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abasirikare 3 ba Amerika baguye mu gitero cya Drones

Abasirikare batatu ba Amerika baguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote (drone), cyagabwe ku birindiro byazo biri mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Jordania, hafi y’imbibi za Syria. Icyo gitero cyakomerekeyemo n'abandi basirikare b’Amerika 25, cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize. Perezida w’Amerika, Joe Biden, yavuze ko icyo gitero cyagabwe n'abarwanyi bashyigikiwe na Iran bakorera muri Syria na Iraq. Imyidondoro y’abasirikare batatu bakiguyemo, izatangazwa imiryango yabo imaze kumenyeshwa ayo makuru. Perezida Biden yabise […]

todayJanuary 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi basoje amahugurwa basabwe gushyira imbere akazi no kudahutaza abo bashinzwe (Amafoto)

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije Ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abagera kuri 295 basoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, gushyira imbere kuzuza inshingano bakora kinyamwuga no kwirinda guhutaza abo bashinzwe. Ni amahugurwa y’ibyiciro bibiri arimo agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba Su-ofisiye (NCOs), yitabiriwe n’abapolisi 170 mu gihe cy’ibyumweru 21, biga amasomo ya gipolisi atandukanye […]

todayJanuary 29, 2024 1

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwahawe ubuyobozi bw’Ingabo za EASF zihora ziteguye gutabara

U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, yahuje ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu byo muri aka Karere. Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, yitabirwa na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’abandi ba Minisitiri barimo uwa Uganda, u Burundi, Kenya, Ethiopia, Somalia, Sudani na Seychelles mu gihe uw’ibirwa […]

todayJanuary 29, 2024

0%