Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 84 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na RDC bahuye, basabira amahoro Akarere

Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje isengesho ryo gusabira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari no ku Isi muri rusange. Abepisikopi b’u Rwanda, u Burundi na RDC bahuriye muri gahunda yo gusabira amahoro Akarere Ni muri urwo rwego abo bashumba bagize Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ACEAC), bamaze iminsi itatu mu Rwanda, mu rwego […]

todayJanuary 29, 2024

Inkuru Nyamukuru

Irushanwa ‘Show Me Your Talent’ rigamije gushaka abanyempano ryagukiye muri Amerika

Ubuyobozi bw’abategura irushanwa rya muzika ‘Show Me Your Talent’ ryabereye i Kigali mu myaka ibiri ishize, bwatangaje ko ryamaze no kwagura imbibi aho igice cyaryo cya gatatu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwagura imipaka mu kugaragaza impano z’abanyamuziki batandukanye. Ndisanze Elie (wambaye ishati y’umweru) watangije irushanwa rya ’Show me Your Talent' Iri rushanwa ryatangijwe na Ndisanze Elie rigamije gufasha abanyempano mu ngeri zitandukanye kuzigaragaza ndetse […]

todayJanuary 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Lt Gen Mamadi Doumbouya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête), byakurikiwe n’ibiganiro byitabiwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi. Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Lt Gen. Mamadi Doumbouya Perezida Doumbouya na Madamu we, batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, bakaba baje baherekejwe n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye. Guinée […]

todayJanuary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kubaka ibikorwa remezo ku cyambu cya Naivasha muri Kenya

U Rwanda ruratangaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi na Kenya, rugiye kubaka ibikorwa remezo ku butaka rwahawe buherereye ku cyambu cyo ku butaka cya Naivasha, mu koroshya kwakira ibicuruzwa biva ndetse n’ibyoherezwa mu Rwanda. Baganiriye ku buryo u Rwanda ruzubaka ibikorwa remezo i Naivasha Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2023, mu biganiro byahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, ndetse na […]

todayJanuary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abayoboye Uturere kuva 2006 bari he? Babayeho bate?

Abayobozi mu nzego z’uturere baratorwa, bagahabwa inshingano zitandukanye hakiyongeraho n’imihigo ikubiyemo ibyo bazageza ku baturage. Iyi mihigo hari abayesa bikabahesha kurangiza manda ariko kandi hari n’abo byanga bikabaviramo kwegura cyangwa kweguzwa. None se ujya wibaza abavuye muri iyi myanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi aho bari uyu munsi? Ujya ugira amatsiko yo kumenya ibyo bakora n’uko babayeho? Temberana na Kigali Today muri iyi nkuru maze ushire amatsiko. Gahunda y’uturere yatangiye […]

todayJanuary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye busanzweho, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi. Perezida Nyusi na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro Filipe Nyusi Amakuru ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize ahagaragaraga, avuga ko mu biganiro bagiranye bibanze ku kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Ibihugu by’u Rwanda na Mozambique bifitanye amasezerano […]

todayJanuary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Uwacu Julienne yagizwe Umuyobozi w’Itorero (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Inama y’Abaminisitiri yarateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Muri iyo myanzuro harimo uw’abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Uwacu Julienne wari usanzwe ari Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, akaba yagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri iyo Minisiteri. Mu bandi bahawe inshingano harimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u […]

todayJanuary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ngoma: Abanyeshuri baburiye ibikoresho byabo mu nkongi bashumbushijwe

Abanyeshuri ba Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho byabo byiganjemo ibiryamirwa biherutse gushya kubera impanuka y’umuriro, bahawe matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA). Bafashijwe kongera kubona ibikoresho bakenera ku ishuri Iri shuri ryafashwe n’inkongi y’umuriro saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, mu gihe abanyeshuri barimo basubiramo amasomo. Hahiye icyumba kimwe […]

todayJanuary 26, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Urubyiruko rwo ku Mayaga rwifuza kwegerezwa ‘YEGO Center’

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye kuva tariki 24 kugeza ku ya 25 Mutarama 2024, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwagaragaje ko rwifuza ikigo cy’urubyiruko, mu gace k’Amayaga. Esther Ishimwe Nk’uko byasobanuwe na Esther Ishimwe wavugiraga urubyiruko rwo mu Murenge wa Ntyazo, ikigo cy’urubyiruko mu Karere ka Nyanza ni kimwe, kikaba kiri mu Murenge wa Busasamana, ku buryo habera kure urubyiruko ruturuka mu Murenge wa Ntyazo, ndetse no mu gice […]

todayJanuary 25, 2024

0%