Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 86 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Huye: I Ngoma hamaze kuboneka imibiri 75

Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, hasubukuwe imirimo yo gushakisha imibiri mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya i Ngoma mu Karere ka Huye, hamaze kuboneka igera kuri 75, yiyongera kuri 44 yari yahakuwe mu kwezi k’Ukwakira 2023. Ibikorwa byo gushakisha imibiri birakomeje Nk’uko bivugwa n’abamaze iminsi bakurikirana iki gikorwa, ku cyumweru habonetse imibiri 24 ahari igikoni, hanyuma ku wa mbere tariki 22 Mutarama gukurikirana umubiri wari wabonywe muri fondasiyo […]

todayJanuary 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Juvenal Marizamunda yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kunoza umubano usanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Minisitiri Marizamunda aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Admiral Mangrasse, yabonanye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, ku cyicaro gikuru cya Minisiterii y’Ingabo ku Kimihurura. […]

todayJanuary 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwamaganye amagambo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 21 Mutarama 2024. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze tariki 22 Mutarama 2024, rivuga ko ayo magambo rutwitsi , agamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, akaba n’intambamyi ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda bashishikajwe no gukora cyane, bagamije […]

todayJanuary 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umubare w’abahitanwa na Malariya waragabanutse – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ku buzima Minisitiri w’intebe Dr Ngirente, avuga ko indwara ya malariya na yo yakunze kwibasira cyane abaturarwanda, kuri ubu umubare w‘abahitanwa na yo ukaba waravuye kuri 427 muri […]

todayJanuary 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rufite uruhare runini rwo gukomeza kubaka Igihugu – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutama 2024, yibukije urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubaka Igihugu, birinda ikintu cyose cyakongera gukururira Abanyarwanda mu macakubiri yakongera kugeza u Rwanda kuri Jenoside. Perezida Kagame avuga ko urubyiruko rufite uruhare runini rwo gukomeza kubaka Igihugu Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 udasanzwe ku gihugu, kuko gifite byinshi cyifuza gukora mu […]

todayJanuary 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ntimugatinye ibitumbaraye – Perezida Kagame

Akomoza ku magambo amaze iminsi avugwa n’Abakuru b’ibihugu bya Repubulika IharaniraDemukarasi ya Congo n’u Burundi ko bazatera u Rwanda, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 19 ko nta Munyarwanda ugomba gutinya ibitumbaraye. Perezida Kagame yamaze impungenge abatewe ubwoba n’amagambo y’abavuga ko bashaka gutera u Rwanda Nubwo mu nama zo mu rwego rwo hejuru zibera mu Rwanda haba hari abashinzwe gusemura mu Cyongereza no mu Gifaransa, iyo Umukuru w’Igihugu afite […]

todayJanuary 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ibyo kurinda iki Gihugu simbisabira uruhushya uwo ari we wese – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ku kibazo cy’umutekano mu Gihugu n’uko kibanye na bimwe mu bihugu bituranye, agaruka ku mvugo zikwirakwikwiza urwango zimaze iminsi zivugwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’abaturanyi, avuga ko we rimwe na rimwe atajya afata umwanya wo kugira icyo azivugaho kuko haba hari umurongo ntarengwa. Ku kibazo cy’Umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu […]

todayJanuary 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa byinshi ku mikorere n’imibereho y’Imbwa Polisi yifashisha mu gucunga umutekano

Ushobora kuba warigeze kumva abantu bajya impaka ku nyito nyayo y’imbwa zikora akazi ka Polisi, hari abantu bamwe bahitamo kubiganiraho gusa bashaka gutebya cyangwa kwirengagiza ku bushake bwabo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mikorere n’ubuzima bw’imbwa Polisi yifashisha mu gucunga umutekano (Canine). Ku ruhande rumwe, birashoboka ko waba warabonye imbwa Polisi yifashisha icunga umutekano mu kazi ko gusaka haba kuri wowe cyangwa ku bandi, ariko wenda nta bumenyi bwinshi […]

todayJanuary 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abanyabugesera bavumbuye ibanga riba mu majanja y’inkoko

Mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, hari bamwe mu baturage basigaye barya amajanja n’amajosi y’inkonko, nyuma y’uko hari umushoramari ukorera muri uwo Murenge worora inkoko akanazihabagira. Abaturiye urwo ruganda bavuga ko mu minsi yo kubaga usanga abantu batonze umurongo ari benshi kugira ngo babone kuri ayo majanja n’inkoko. Ayo majanja n’amajosi ngo akunzwe cyane mu tubari ducuruza inzoga z’inkorano twiganje mu Mudugudu wa Kabyo mu Kagari ka Mbyo. […]

todayJanuary 22, 2024

0%