Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 91 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Imodoka zatangiye gutambuka aho umuhanda Huye-Nyamagabe wari wangiritse

Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura. Imodoka zatangiye gutambuka Umuhanda ukimara kwangirika, nubwo igice kimwe kitari cyangiritse cyane, Polisi yahisemo kuwufunga kugira ngo hataba impanuka, ababishoboye bagashaka izindi nzira, mu gihe […]

todayJanuary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Urukuta rw’inzu rugwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima

Mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ahitwa kuri Shangazi, ahari kubakwa Sitasiyo ya lisansi, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 urukuta rw’inzu yubakwaga yagwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka. Amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemeza ko iyi mpanuka yabayeho, aho urukuta rwagwiriye abantu bane umwe ahita apfa, abandi batatu bahita bajyanwa kwitabwaho ku bitaro bya Bushenge. Meya […]

todayJanuary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda, babiri batabwa muri yombi

Abasirikare babiri b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu Rwanda, naho undi araraswa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano. Agace byabereyemo i Rubavu Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko abo basirikare bagaragaye mu Rwanda saa saba z’ijoro mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, ku kilometero kirenga uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu. Abaturage batuye mu Mudugudu wa gafuku mu […]

todayJanuary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 5000 tw’urumogi

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, mu murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero yaburijemo umugambi wo gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 5, 000 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yashimye cyane abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba n’umurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho […]

todayJanuary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abakristu babujijwe kuramya ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro. Ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yageneye abakristu ubutumwa bugaragaza igisobanuro cyayo, ibikwiye n’ibidakwiye gukorerwa iri shusho. Yagize ati “Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa se kugira indi myifatire […]

todayJanuary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

RIB yasobanuye ibikurikizwa mu gusaka umuntu cyangwa ahantu

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, avuga ko hifashishijwe urubanza ruherutse gucibwa n’Urukiko rw’Ikirenga aho uwitwa Murangwa Edouard yasabaga ko hari ingingo zimwe zijyanye n’isaka. Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB Urukiko rwagaragaje ko isaka ari uburyo urwego rubifitiye ububasha rukoresha imbaraga rukinjira mu nyubako cyangwa inkengero zayo hubahirijwe uburyo buteganywa n’amategeko kugira ngo hagagarazwe ikorwa ry’icyaha, gukusanya ibimenyetso kugira ngo hafatwe abakekwa cyangwa ibyitso byabo. Avuga […]

todayJanuary 16, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse

Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo. Umwe mu batuye i Huye ukorera mu Karere ka Nyamagabe wahanyuze uyu muhanda wamaze gucika, mbere gato y’uko Polisi iwufunga, yabwiye Kigali Today ko wacitse uruhande rumwe, ariko n’urwasigaye nubwo imodoka zakwirwamo rukaba rudakomeye kuko rwagiye rusatagurika. Uwo muhanda birakekwa ko waciwe n’amazi yagiye yinjiramo buke buke biturutse ku mugezi wa Mwogo uca hafi aho ukunze […]

todayJanuary 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Uruganda rwa mbere mu bunini muri Afurika rutunganya peteroli rwatangiye

Uruganda runini rwa mbere muri Afurika rutunganya bikomoka kuri Peteroli rwatangiye ibikorwa byarwo muri Nigeria. Abahanga bavuga ko urwo ruganda rugiye kurushaho guteza imbere akarere Nigeria iherereyemo kuberako ibihugu wasangaga bikoresha ibikomoka kuri Peteroli bivuye hanze. Urwo ruganda rufite agaciro kangana na miriyari 19 z’amadolari y’amerika. Rufite ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka kuri Peteroli byo mu bwoko bwa mazutu hamwe n’ibikoreshwa mu ndenge, bingana n’utugunguru ibihumbi 650 ku munsi. Ibyo byatanganjwe […]

todayJanuary 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 33 basoje amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzigisha abandi

Mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, abapolisi 33 basoje amahugurwa abagira abarimu bazifashishwa mu guhugura abandi. Abitabiriye aya mahugurwa y’icyiciro cya 9 ahabwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana n’ibyumweru 12, bahawe amasomo atandukanye abategura kuzaba abarimu  (ITC). Aya mahugurwa ubwo yasozwaga ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) […]

todayJanuary 15, 2024

0%