Umusaza Nyagatare yahinyuje abavuga ko ‘nta myaka 100’
Bijya bibaho ko abakiri bato bitwara uko babonye bavuga ko n’ubundi batari kuzaramba bavuga ngo ‘nta myaka 100’. Nyamara umusaza Nyagatare Karawudiyani w’i Nyaruteja mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo yarayujuje, kandi biragaragara ko agikomeye. Nk’uwakoreye Kiliziya, umusaza Nyagatare yishimira ko mu bamukomokaho harimo umwuzukuru we Padiri Eric, akizera ko hazaboneka n’abandi bamukomokaho biha Imana Uyu musaza uvuga ko yavutse mu ntangiriro z’umwaka wa 1924, yakoreye Kiliziya Gatolika muri […]