Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 93 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Wari uzi itandukaniro riri hagati y’icyaha cya Jenoside n’icyibasira inyokomuntu?

Icyaha cya Jenoside ndetse n’icyibasiye inyokomuntu ni ibyaha bidasanzwe mu gihe cy’amakimbirane, ndetse usanga byose byibasira abaturage mu buryo bukomeye ariko bikagira aho bitandukaniye bitewe n’uburyo bikorwamo. Jenoside yose igira uko itegurwa, ntabwo ipfa kuba ndetse n’umugambi wayo usanga ari inzira ndende ifata igihe nk’uko byagaragaye mu mateka y’u Rwanda, guhera mu gihe cy’Abakoloni hashyirwaho indangamuntu irimo amoko n’amategeko asumbanya Abanyarwanda. Mu gushaka kumenya itandukaniro riri hagati y’ibi byaha byombi […]

todayJanuary 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abaturage bo muri Gakenke na Nyabihu babangamiwe n’ikiraro cya Cyangoga cyangiritse

Mu gihe umwaka wa 2022 warangiye abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bishimira ko imigenderanire yagarutse nyuma y’uko ikiraro cya Cyangoga cyari kimaze gusanwa, ubu bari mu kababaro kuko icyo kiraro cyongeye gusenywa n’ibiza by’imvura. Uburyo abaturage bambuka buteye impungenge Abagirwaho ingaruka n’icyo kibazo, cyane cyane ni abaturiye icyo kiraro, bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke n’uwa Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu. Nyuma […]

todayJanuary 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Hatagiye urubanza Afurika y’Epfo iregamo Israheli ibyaha byibasiye inyokomuntu

Abacamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, batangiye kumva urubanza Afurika y'Epfo iregamo igihugu cya Israheli ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoze mu ntambara mu ntara ya Gaza. Muri uru rubanza rw'iminsi ibiri, Afurika y’Epfo yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gusaba ihagarikwa byihutirwa ry’ibitero Israheli irimo igaba mu ntara ya Gaza. Afurika y’Epfo irasaba kandi uru rukiko gukurikirana Israheli ku kuba yararenze ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse no gukora ibishoboka byose […]

todayJanuary 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

UR/Huye: Abiga mu myaka ya nyuma bababajwe no kwimwa mudasobwa

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe. Kuba batabyishimiye ahanini bituruka ku kuba bageze mu gihe bazikeneye cyane, nk’uko babigaragarije abababwiye ko bo ntazo bari buhabwe. Jérémie Niyiguha yagize ati "Ntabwo tunejejwe n’ibibaye kuko ni twe tugeze mu bihe tuzikeneye cyane mu byo kwandika […]

todayJanuary 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwababajwe n’icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi. Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze ko icyo cyemezo cya Leta y’u Burundi, yakimenye binyuze mu itangazamakuru. Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu itangazamakuru, yamenye iby’umwanzuro wafashwe n’uruhande rumwe wa Guverinoma y’u Burundi wo kongera gufunga imipaka […]

todayJanuary 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Leta y’u Burundi kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe. Aya makuru kandi yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Burundi cyitwa Magazine Jimbere, mu butumwa cyashyize ku rubuga rwacyo rwa X, kivuga ko umupaka […]

todayJanuary 11, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa azagenderera Afurika

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa, Wang Yi, muri iki cyumweru aragirira uruzinduko mu bihugu birimo Misiri na Tunizia mu rugendo rw'imisi ine mbere y'uko asura ibihugu b ya Brezil na Jamaica. Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, byatangaje ko nta nyinshi byatangajwe ku byo Wang azaganira n’abayobozi ba Misiri ubwo azaba agendereye icyo gihugu. Gusa mu minsi ishize Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yasabye ko haba ihuriro mpuzamahanga rigamije gushakira ibisubizo intambara hagati ya […]

todayJanuary 11, 2024

Amakuru Arambuye

Infinix yashyize ku isoko telefone za Hot 40 Series

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, Infinix Rwanda yashyize ku isoko telefone ya Hot 40 Pro hamwe na Hot 40 i. Izi telefone zishobora kugurwa no muri gahunda ya macye macye aho bisaba kwishyura gusa amafaranga 570 ku munsi mu gihe cy’umwaka Ubushobozi bwo kubika umuriro bwemerera nyirayo kuba yakina imikino ibamo izwi nka ‘games’ mu gihe cy’amasaha 9 atarongera kuyishyira ku muriro, naho mu gihe […]

todayJanuary 11, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida w’inzibacyuho wa Gabon yakiriye intumwa z’u Rwanda

Perezida Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, Francis Gatare. Gen Brice Clotaire Oligui Nguema yakira Francis Gatare Gen Oligui Nguema yakiriye iri tsinda ry’abayobozi baturutse mu Rwanda, ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Gabon byabitangaje. Izi ntumwa z’u Rwanda mu byo zaganiriye na Perezida Oligui Nguema, […]

todayJanuary 11, 2024

0%