Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 94 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Malawi irimo kohereza urubyiruko mu mirimo y’ubuhinzi muri Israheli

Leta ya Malawi iri kohereza urubyiruko rwayo muri Isiraheli gukorayo ibikorwa by’ubuhinzi, mu gihe iki gihugu kiri mu ntambara gihanganyemo n'umutwe wa Hamas. Hari abanenga iyi gahunda bakavuga ko ikorwa mu ibanga ndetse ikaba igaragaza uburyo bushimangira ikibazo gikomeye cy’ibura ry’akazi mu gihugu. Iyi gahunda yo kujya muri Isiraheli yitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko rugaragara ku mirongo miremire y’abiyandikisha, aho bizeye kuzasangaho abandi bagera kuri 600 boherejweyo binyuze muri gahunda y’ubuhinzi. […]

todayJanuary 11, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Babangamiwe n’umunuko uturuka mu byobo byirohamo imyanda

Abaturiye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi(IDP Model Village) uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyobo bifata imyanda (fosses septiques) byubatswe rwagati mu ngo byegeranye na bo, bikaba bitarigeze bipfundikirwa, bikomeje kubateza umunuko ukabije, imibu ndetse hakaba hari n’impungenge ko hari abashobora kuzagwa muri iyo myanda bakahaburira ubuzima. Hari impungenge ko abantu bashobora kugwa muri ibi byobo byirohamo imyanda bakahaburira ubuzima Abafite iki kibazo ni abo mu […]

todayJanuary 11, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ernest Rwamucyo yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF

I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki 10 Mutarama 2024, Inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yatoye Ambasaderi Ernest Rwamucyo kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, asimbura Christina Markus Lassen wo muri Denmark, wari umaze umwaka kuri izi nshingano. Ernest Rwamucyo yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF Ambasaderi Rwamucyo yungirijwe na ba Visi Perezida bane barimo José Alfonso Blanco Conde, uhagarariye Repubulika ya Dominikani […]

todayJanuary 11, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali ugiye kujya uhana abazunguzayi, ababagurira n’ababaha igishoro

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abacuruza mu kajagari (bitwa abazunguzayi), ababaha ibicuruzwa ndetse n’abagura ibyo bintu bitemewe, ko bugiye gukaza ibihano ariko bubanje guha igishoro abazunguzayi no kububakira amasoko. Abazunguzayi bagiye guhabwa igishoro ubundi uzasubira mu muhanda ahanwe Amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, avuga ko umuzunguzayi n’umukiriya we, iyo bafashwe, buri muntu acibwa ihazabu y’ibihumbi 10Frw, yaba ari uwahaye umuzunguzayi aho gukorera hatemewe agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 100Frw. Ubuyobozi bw’Umujyi […]

todayJanuary 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abantu bafite ubumuga bishimira ko bakora ubushakashatsi bukemura ibibazo byabo

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bakora ubushakashatsi butandukanye, baremeza ko ubushakashatsi bakora bugira uruhare mu gufasha inzego gufata ibyemezo bikumira ihezwa ku bantu bafite ubumuga. Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko n’ubwo ubwo bushakashatsi bukorwa n’Abantu bafite ubumuga idakunda kububona, ariko ngo nta gushidikanya ko iyo bukozwe butanga umusanzu mu guhindura imibereho y’Abantu bafite ubumuga. Dr Nicodeme Hakizimana, Umushakashasti akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA). Agaruka ku bushakashasti […]

todayJanuary 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 22 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano

Ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa mu bikorwa byo gusaka. Ni amahugurwa y’ibyumweru bibiri yasojwe ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama aho yari yitabiriwe n’abapolisi 22, bahabwaga imyitozo yo kumenyereza imbwa no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo gutahura ibihungabanya umutekano (Bonding and Familiarisation). Bahawe amasomo atandukanye […]

todayJanuary 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Bakomeje gushakisha umuntu umaze iminsi ibiri agwiriwe n’ikirombe

Umuturage umwe wari ucumbitse mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, yagwiriwe n’ikirombe cyo muri uwo Mudugudu, ubwo yari yajyanyemo na mugenzi we mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bakaba barimo gukora ibishoboka ngo abe yakurwamo. Baravana itaka mu myobo ngo barebe ko bamugeraho Uwo waheze mu kirombe kuva ku ya 08 Mutarama 2024, yitwa Twagirimana ariko bakamwita Alexis, akaba yacukuraga mu […]

todayJanuary 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umutwe wa Hezbollah wagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Israheli

Umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah wagabye ibitero ku birindiro by’igisirikare cya Israheli nyuma y’urupfu rwa bamwe mu bayobozi bakuru b'uyu mutwe. Uwo mutwe ukorera muri Lebanon watangaje ko wakoze ibyo bitero ku wa Kabiri ukoresheje utudege tutagira abapilote (Drones) ku birindiro by’igisirikare cya Israheli. Hezbollah yatangaje ko byari ibitero byo kwihorera ku rupfu rw’umumwe mu bayobozi bawo aheruka kwicwa. Ni mugihe umutwe wa Hamas watangaje ko icyo gitero cya drones cyari […]

todayJanuary 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abanyura mu nzira zagenewe siporo

Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abagenda mu nzira zagenewe siporo zikikiye ibibuga bya Kigali Golf Nyarutarama ku ruhande rwa Kacyiru, aho umuntu ugenda muri izo nzira atemerewe gucira hasi no kwitwaza inkoni cyangwa imbwa. Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abanyura mu nzira za siporo Ni umuhanda ureshya n’ibilometero 2 na metero 400, urimo tapi y’ibara ry’icyatsi kibisi, ukaba waragenewe abantu bari mu marushanwa yo gusiganwa biruka n’amaguru, ariko […]

todayJanuary 10, 2024

0%