Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 99 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahamya ko bubateza imbere

Bamwe mu bagore batinyutse bakajya mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baravuga ko byabafashije mu iterambere ryabo n’imiryango yabo, kubera ko amafaranga bakorera abafasha mu bikorwa bitandukanye. Abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko byabafashije kwiteza imbere Hari umubare w’abantu batari bacye bafite imyumvire y’uko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari iy’abagabo gusa, ku buryo byagiye bituma abagore benshi batinya gukora imirimo yo muri urwo rwego, ariko burya ngo abatinyutse bakayikora […]

todayDecember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

DRC: Imvura idasanzwe yahitanye bane abandi 20 baburirwa irengero

Imvura idasanzwe yaguye mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo yahitanye ubuzima bw’abantu bane, abandi 20 baburirwa irengero. Iyo mvura idasanzwe yatenguye umusozi muri iyo ntara yo mu burasirazuba bwa Congo. Umuyobozi wo muri iyo ntara yatangaje kandi ko uretse abamenyekanye bitabye Imana abandi bantu batari musi ya 20, bataraboneka kugeza ubu. Iyo mvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru, mu gace ka Kamituga, nk’uko umuyobozi w'ungirije w’ako gace, Alexandre Ngandu […]

todayDecember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Yafashwe amaze gutema ibiti birenga 170 mu ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta, akaritemamo ibiti bigera ku 174. Yafashwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza, mu murenge wa Mwiri,  akagari ka Kageyo mu mudugudu wa Sabasengo, iryo shyamba riherereyemo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe […]

todayDecember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Hari byinshi byo kwishimira byagezweho muri NST1 nubwo atari 100%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko nubwo hari ibipimo bitazagerwaho 100% nk’uko byari bikubiye mu ntego za Leta z’imyaka irindwi ya gahunda ya NST1, ariko hari ibyo kwishimira byagezweho. Amazi meza n’amashanyarazi biri mu byo abaturage bifuza nubwo hari n’abishimira ko byamaze kubagezwaho Nubwo hasigaye igihe gito ngo 2024 igere, ari na wo mwaka ibyahizwe muri gahunda ya NST1 byagombaga kuba bigezweho, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko harimo gushyirwamo […]

todayDecember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Polisi yagaragaje ishusho y’umutekano wo mu muhanda kuri Noheli na mbere yaho

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku munsi Mukuru wa Noheli wizihizwa n’abatari bacye, habaye impanuka ebyiri zakomerekeyemo abantu. Gusa ngo muri rusange umutekano wari wifashe neza kubera ko uretse impanuka ebyiri gusa zabaye kuri Noheli zitagize uwo zihitana ngo no ku munsi wayibanjirije tariki 24 Ukuboza 2023, nta nyinshi zabaye uretse ebyiri zabereye mu Karere ka Nyarugenge zirimo iyahitanye umumotari ndetse n’indi yabereye i Bugesera. Ubwo yari mu kiganiro ‘Waramutse […]

todayDecember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Yafashwe atwaye mu modoka amacupa 1080 y’amavuta yangiza uruhu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatiye mu Karere ka Rubavu umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, wari ufite amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukologo agera ku 1080. Yafashwe akiyageza iwe mu rugo mu mudugudu w’Ihumure, akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tanu. Mu mavuta yangiza […]

todayDecember 23, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ururimi rw’ibanze rwa EBM rwagombye kuba Ikinyarwanda – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ko ururimi rw’ibanze rukoreshwa muri EBM (Electronic Billing Machine) rwaba Ikinyarwanda. Minisitiri w’Intebe yasabye ko ururimi rw’ibanze rukoreshwa muri EBM rwaba Ikinyarwanda kugira ngo birusheho korohereza abasora Ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo gushimira abasora ku rwego rw’Igihugu ,wabaga ku nshuro ya 21, ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, hanahembwa abasoreshwa babaye indashyikirwa mu gusora, mu mwaka […]

todayDecember 23, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abasilikare ba nyuma b’Ubufaransa bavuye ku butwaka bwa Niger

Abasilikare ba nyuma b’Ubufaransa boherejwe mu myaka icumi ishize muri Niger gufasha kurwanya inyeshyamba muri Sahel, kuwa gatanu nibwo bavuye muri icyo gihugu. Agatsiko k'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger mu kwezi kwa karindwi, icya mbere mu bintu bikomeye basabye, ni uko ingabo z’Ubufaransa ziva mu gihugu. Bungaga mu ry’agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi mu bihugu by'ituranyi, ari byo Burkina Faso na Mali, bahagaritse ubwo bufatanye mu by’umutekano nyuma ya kudeta mu […]

todayDecember 23, 2023

Inkuru Nyamukuru

Angola izava mu muryango wa OPEC mu 2024

Angola yavuze ko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2024 izava mu muryango w’ibihugu bigemura peteroli mu mahanga OPEC. Ni nyuma ya Equater yavuyemo muri 2020 na Qatar muri 2019. Angola yinjiye mu muryango wa OPEC mu mwaka wa 2007, ikora utugunguru kugera muri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 ku munsi, ugereranyje na miliyoni 28, iryo tsinda ryose rikora ku munsi umwe. Umuryango wa OPEC washinzwe mu 1960 n’ibihugu birimo […]

todayDecember 23, 2023

0%