Abandi bashora mu iterambere, twe tugashora mu miti – Abarwaye Kanseri
Mu myaka icumi ishize, umubyeyi utuye i Kigali yafashwe na Kanseri yo mu bihaha ubwo yari atwite ubugira kabiri. Ibitaro bya Kanseri bya Butaro, akarere ka Burera Ntibyateye kabiri, umuganga amubwira ko atazamara amezi atatu atarapfa, maze agira guhangayika kwamuguye nabi. Byatumye uburwayi burushaho gukara, bitangira kumugiraho ingaruka zikomeye zirimo gukorora agacira amaraso no kunanuka bikabije byatumye agira agahinda gasaze. Agira ati “Agahinda nari mfite katumye amashereka agenda, umugabo na […]