Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algeria ku mubano w’ibihugu byombi
Abakuru b’Ibihugu byombi bahuriye i Nouakchott muri Mauritaina aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana(UNICEF). Nubwo Afurika ifite umutungo kamere n’abakozi, ubukungu bwayo buhura n’ikibazo cy’ubushomeri kirushaho kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko, bigakoma mu nkokora iterambere ryayo. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko ugaragarira mu migenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi kuko Perezida […]