Amakuru

6718 Results / Page 88 of 747

Background

Inkuru Nyamukuru

Ni ngombwa gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement/NAM) irimo kubera i Kampala muri Uganda, yahamagariye abayobozi n’abatuye Isi gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro, by’umwihariko gushakira umuti ibitera amakimbirane. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente Yagize ati “Iyi nama ibaye mu gihe mu Rwanda tugiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa […]

todayJanuary 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Amacumbi ya EAV Rushashi afashwe n’inkongi, umwe ahasiga ubuzima

Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka. Inkongi yahungabanyije ubuzima n’ibikorwa bya buri munsi muri EAV Rushashi Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyabaye saa cyenda zishyira igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024. Uwo muyobozi yavuze ko iyo nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, avuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere […]

todayJanuary 20, 2024

Inkuru Nyamukuru

Bifuza ko izamuka ry’ibiciro ryazitabwaho mu mushyikirano

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bifuza ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato by’umwihariko ku biribwa ryaba mu bizaganirwaho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano. Biteganyijwe ko guhera tariki 23 kugera 24 Mutarama 2024, i Kagali hazaba hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, izaba irimo kuba ku nshuro yayo ya 19. Umushyikirano ni urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu, n’abayobozi bakabazwa inshingano zabo, uyu mwaka hakazasuzumwa aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda […]

todayJanuary 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Israheli ntiyemeranya na Amerika ku ishyirwaho rya leta ya Palestine

Ministri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu yakuriye inzira ku murima Leta zunze ubumwe z’Amerika ko adakozwa igitekerezo cyayo cyo gushyigikira ishyirwaho rya leta ya Palestina nk’uburyo bwo kurangiza intambara Isirayeli irwana n’umutwe wa Hamas. Abayobozi ba Leta ya Israheli bakomeje kurwanya ishyirwaho leta ya Palestina, ndetse ijambo Netanyahu yavugiye kuri televiziyo y’igihugu mu kiganiro ryagaragaje ku buryo budasubirwaho aho igihugu cye gihagaze kuri iki kibazo. Iri jambo kandi ryagaragaje ku […]

todayJanuary 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Hasojwe amahugurwa ategura abapolisikazi bajya mu mu butumwa bw’amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama, abapolisikazi 110 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda […]

todayJanuary 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi uratanga icyizere

Ubuhinzi n’Ubworozi ni imwe mu nkingi zikomeye zifatiye u Rwanda n’Abanyarwanda runini mu bijyanye no kongera ubukungu bw’Igihugu ndetse no gutuma Abanyarwanda barushaho kwihaza mu biribwa. Umusaruro w’amata wariyongereye ariko ibiciro byayo bikomeza kuzamuka Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko 20% by’Abanyarwanda ari bo batabasha kwihaza mu biribwa, gusa mu rwego rwo guhangana ndetse no guhashya icyo kibazo, hari ingamba zitandukanye zagiye zifatwa, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku […]

todayJanuary 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya ‘NAM’ muri Uganda

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement-NAM) irimo kubera muri Uganda. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri iyi nama y’iminsi ibiri. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente Abitabiriye iyi nama baraganira ku bibazo byugarije Isi n’Akarere muri rusange, birimo imitwe yitwaje intwaro, […]

todayJanuary 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruzashora miliyoni 3 z’amadorari mu mushinga wa ‘Timbuktoo’

Ku ruhande rw’inama y’ihuriro mpuzamahanga y’ubukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi, tariki 16 Mutarama 2024 nibwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe "Timbuktoo" n’ikigega cyawo bigamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika. Timbuktoo ni umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika ndetse wo n’iki kigega cyawo byose bifite icyicaro mu Rwanda. Ukazaba ubarizwa mu kigo mpuzamahanga mu birebana n’imari cya […]

todayJanuary 19, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amerika yongeye kurasa ku birindiro by’Abahouthis muri Yemen

Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zaraye zongeye kurasa muri Yemen mu karere kagenzurwa n’Abahouthis bashyigikiwe na Iran. Indege za Amerika zarasaga ku birindiro by'aba Houthis Ni mu gihe hari impungenge ko intambara hagati ya Israheli n’umutwe wa Hamasi ishobora gukwira mu karere kose k’uburasirazuba bwo hagati. Umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’ingabo muri Amerika, Sabrina Singh, yaraye abitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru. Yagize ati:“Muri iki gitondo igisirikare cy’Amerika cyashwanyuje […]

todayJanuary 19, 2024

0%