Aragira inama abadafite amatungo gufumbiza ‘imvamabuno’
Umuturage witwa Celestin Ntivuguruzwa wo mu Karere ka Gasabo avuga ko ifumbire iva mu myanda yo mu musarane izwi ku izina ry’Imvamabuno irusha ikomoka ku matungo gutanga umusaruro. Ntivuguruzwa yirinze kugira iseseme ajya kuyora uwo mwanda wari umaze nk'ukwezi kumwe abantu batakijya kuwitumaho, awurunda ahantu, awurinda imvura n'izuba, nyuma yawufumbije ibigori mu murima muto cyane utarengeje metero 40 kuri 30. Uwo murima nubwo ari muto, ngo ugomba kumuviramo byibuze umufuka […]
Post comments (0)