Afurika ifite byose yifuza kugira ngo igere aho twifuza no kuba abo dushaka kuba bo – Perezida Kagame
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Youth Connekt 2024, yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo ibashe kugera aho abayituye bifuza ndetse kandi ko kutabigeraho bakwiye kwigaya. Iyi nama ya Youth Conekt iri kuba ku nshuro ya Karindwi (7), yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba […]