Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside ntawe igamije kujyana mu nkiko – Minisitiri Biruta
Leta y’u Rwanda yaraye itangaje raporo yakoze ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta yavuze ko iyo raporo igaragaza ko Leta y’u Bufaransa yagize uruhare rwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka. Hari mu kiganiro n’itangazamakuru, cyakurikiye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, yatangarijwemo iyo raporo, ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021.
Post comments (0)