kuva kuri uyu wa mbere tariki 18-23 Nyakanga 2022, u Rwanda rurakira Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bya Afurika bikomye yiswe Africa Protected Areas Congress (APAC). Ni Inama ibereye bwa mbere muri Afurika.
Nyandungu ni kimwe mu byanya bibungabunzwe mu Rwanda
Iyi nama mpuzamahanga yiga ku bidukukije, Igiye kubera mu rw’imisozi igihumbi ku bufatanyije bwa leta y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga ibidukikije ku Isi (IUCN) rusanzwe rubereye umunyamuryango ndetse n’Umuryango Nyafurika Wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF).
Iyi kongere izitabirwa n’abantu batandukanye barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika, abaminisitiri baturutse mu bihugu bitandukanye, abayobozi b’ibigo, sosiyete sivile, n’abandi.
Iyi nama mpuzamahanga itegerejwe ho kuganirwamo ku gutera inkunga mu rwego rwo kubungabunga ibyanya bihariye bicumbiye inyamaswa n’ibinyabuzima byo mu gasozi muri Afurika, gutanga serivisi zita ku buzima bwizi nyamanswa, gushyigikira iterambere rirambye habungwabungwa umurage n’umuco gakondo bya Afurika.
Umuyobozi mukuru wa AWF, Kaddu Sebunya, aganira na The New Times, yavuze ko inama nk’iyi igamije kureba icyakorwa ibisabwa kugirango bamenye igisabwa ngo Afurika igere ku ntego zo kwita ku byanya birinzwe.
Ati: “Tugiye kugirana ibiganiro bijyanye no gusobanukirwa n’ibyanya birinzwe, aho biherereye, ese turabikeneye, kuko nk’abashinzwe kubungabunga ibidukikije tugomba kumenya ko hari bimwe muri byo tugiye gutakaza bizabangamira Afurika kugera ku itere imbere kandi niba aribyo, ni ibihe tugiye gutakaza mu bindi? ”.
Iyi kongere igamije kandi gushyira ibyanya birinzwe Afurika ku mwanya wo kugirango bishyirwe mu buryo bwagutse mu ntego z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage no kurushaho gusobanukirwa uruhare rukomeye parike zigira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gutanga serivisi zita ku bidukikije zishimangira imibereho myiza.
Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo ya BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi ikorera i Musanze mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara. Byabereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ubwo iyo kamyo yaturukaga mu Karere ka Rubavu ipakiye inzoga zo mu bwoko bwa Mutzig yerekeza i Kigali. Superintendent Alex Nzayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko […]
Post comments (0)