Inkuru Nyamukuru

Perezida Ndayishimiye yasimbuye Uhuru ku buyobozi bwa EAC

todayJuly 22, 2022 63

Background
share close

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi niwe watorewe kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, mu gihe cy’umwaka asimbuye Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye niwe ugiye kuyobora umuryango wa EAC asimbuye Uhuru Kenyatta

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya 22 isanzwe y’abakuru b’ibihugu birindwi byo muri EAC, yateranye kuri uyu wa gatanu Tariki 22 Nyakanga, i Arusha muri Tanzaniya.

Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. RDC na yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde.

Muri iyi nama kandi, Abakuru b’ibihugu, bashyizeho Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nk’umuhuza mu biganiro by’amahoro muri DR Congo.

Uyu ni umwanzuro wafashwe nyuma gato y’uko Kenyatta ashyikirije ubuyobozi bw’uyu muryango Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye, ugiye kuyobora EAC mu mwaka uri imbere yashimangiye ko azibanda cyane cyane ku kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere muri manda ye.

Perezid Ndayishimiye muri manda ye azubakira ku mahoro n’umutekano mu karere

Ibindi byagarutsweho muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bahawe amakuru ajyanye na gahunda y’amasezerano ya Nairobi kuri DR Congo maze ifata icyemezo cyo kwinjiza gahunda y’amasezerano ya Nairobi muri EAC hifashishijwe ingingo ya 4 y’amasezerano y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yerekeye amahoro n’umutekano.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Peter Mathuki, ubwo yasomaga itangazo ry’imyanzuro ya nyuma, yavuze ko iyi nama yashyizeho Kenyatta nk’umuhuza mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Nairobi “nk’uko biteganijwe mu mikorere ya EAC yo gushyiraho akanama cyangwa intumwa zidasanzwe mu guhosha amakimbirane.”

Kenyatta wayoboye ibice bibanza by’Inama ya 22 isanzwe ndetse n’umwiherero wo ku rwego rwo hejuru w’abakuru b’ibihugu, iyi nama yitabiriye niyo ya nyuma nk’umuyobozi wa EAC, kuko azava ku butegetsi muri Kanama ubwo Kenya izaba iri mu matora azashyiraho Perezida mushya.

Abayobozi kandi bemeje ko hashyirwaho ikigega kidasanzwe cyo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yubuhiza ndetse n’ingingo yo kohereza mu buryo bwihutirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe w’Ingabo uhuriweho.

Mu myanzuro y’ingenzi y’iyi nama kandi yagaragaje ko igihugu cya Somalia cyongeye gusaba bundi bushya kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu muri EAC

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud, witabiriye umwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC nk’umushyitsi w’icyubahiro yagize ati: “Bizaba ari inzozi zibaye impano umunsi Somaliya izakirwa ku mugaragaro muri uyu muryango ukomeye.”

Yavuze ko mu myaka irenga 10, igihugu cye cyagerageje kwinjira muri uyu muryango ariko impamvu zimwe na zimwe ziba intambamyi yo kutemererwa. Gusa ubu ariko, yagaragaje icyizere ko igihe kigeze ngo igihugu cye cyinjire muri “uyu muryango ukomeye.”

Ati: “Inzozi zacu kuva kera twagombaga kuba umwe muri uyu muryango ukomeye kandi turacyakomeza izo nzozi kugira ngo zigerweho. Somaliya ni iy’Afurika y’Iburasirazuba. Nta gihugu mu bihugu birindwi bihagarariwe hano Somaliya idafitanye isano; ubucuruzi, abaturage ndetse n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.”

yakomeje agira ati: “Abanyasomaliya bari hose. Abantu baturutse muri ibi bihugu bikomeye bakomeje gufasha Somaliya kongera gusubira ku birenge byayo. Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba watanze ibitambo byinshi ku bwa Somalia. Turabyishimiye cyane. Kugira ngo natwe twishyure, dukeneye kuba muri uyu muryango, aka kanya, Somaliya iri mu mfuruka kandi twizera ko dufite imbaraga nyinshi zo gutanga umusanzu muri uyu muryango ukomeye.”

Nyuma yo kwinjira ku mugaragaro kwa DR Congo muri EAC, nk’igihugu cya karindwi, Somaliya nayo irashaka kuba umunyamuryango wa munani.

Umukuru w’igihugu cya Somaliya yashimangiye ko igihugu cye kitagishaka kuba inshingano z’ibindi bihugu. Ahubwo ko ishaka kugira uruhare runini muri uyu muryango.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Senegal batangije ikoranabuhanga rizafasha mu kubika amakuru yerekeranye n’ubuzima

U Rwanda na Senegal n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Mastercard Foundation n’abandi batangije ikoranabuhanga rya ‘Smart Health Card’ rizajya rifasha abaturage b’ibyo bihugu byombi kubika no kwerekana amakuru yerekeye ubuzima bwabo, aho bikenewe bitabaye ngombwa kwitwaza impapuro. Iryo koranabuhanga rya ‘Smart Health Card’ rizajya rikoresha icyitwa ‘QR Code’. Iyo ‘QR Code’ ni yo umuntu azajya ahabwa, akaba yayibika muri telefoni cyangwa n’ahandi ku rupapuro, ku buryo aho ageze bikenewe ko agaragaza amakuru […]

todayJuly 22, 2022 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%